Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, umusore akurikiranyweho gusambanya ingurube nyuma yuko aguwe gitumo yakuyemo ipantalo agerageza kuyisambanya aho bikekwa ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko yigeze no gufatwa agiye gusambanya inka bakamutesha.
Uyu musore watawe muri yombi, yafashwe na nyiri iri tungo mu gitondo yubikiriye iyi ngurube ari kuyisambanya yakuyemo ipantaro.
Ibi bivugwa ko byabaye ku Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022 nkuko byemezwa na nyiri iri tungo rigufi.
Ati “Namaze kumubona, ndavuga ngo uri mu biki, ni bwo yahagurutse arambara ariruka.”
Uyu muturage avuga ko yahise yitabaza inzego, uyu musore ahita ajyanwa ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Undi muturage uvuga ko nyuma yo kuza kureba iyi ngurube, basanze ifite ibimenyetso ko imaze gusambanywa ndetse n’uyu musore bakaba barasanze imyanda y’iri tungo ku myenda yari yambaye.
Uyu muturage avuga ko iyi ngurube bikekwa ko yasambanyijwe n’uyu musore, yari yanegekaye ku buryo no guhaguruka byari byanze.
Undi muturage avuga ko uyu musore kandi yigeze gufatwa agiye gusambanya Inka kuko bamufashe yamaze kwiyambura, ndetse akaza gutabwa muri yombi nyuma aza kurekurwa.
Ndayisaba Jean Pierre uyobora Umurenge wa Runda wabereyemo aya mahano yatangaje ko uyu musore yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri station ya RIB ya Runda ndetse ko agomba gukorerwa ibizamini na muganga kugira ngo bamenye ko yasambanyije iri tungo koko.
Gitifu Ndayisaba kandi avuga ko ibivugwa ko uyu musore afite ikibazo cyo mu mutwe, agomba kuzakorerwa ibizamini kugira ngo bimenyekane niba koko agifite.
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikana inkuru y’abagabo bashatse gusambanya amatungo ku ngufu aho ibi bintu biri kugenda bifata indi ntera.