Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Nkoto, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022.
Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n’imodoka y’ikamyo y’imwe muri sosiyete z’Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi. Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.
Ati “Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka icyenda zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.’’
Amafoto y’iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye. Abantu 32 ni bo bamaze kumenyekana ko bakomeretse ariko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka nturatangazwa.
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye Igihe ko hahise hatangwa ubutabazi bw’ibanze kugira ngo abakomerekeye mu mpanuka bitabweho.
Yagize ati “Amakuru y’impanuka twayamenye. Abapolisi benshi bihutiye kugera aho yabereye ngo bafashe abakomeretse kugera kwa muganga. Turacyakusanya amakuru, turayatangaza mu kanya.’’
Kurikira iyi nkuru mu majwi n’amashusho