Abaturage bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama mu kagari ka Nyamirembe mu isantare y’ubucuruzi ya Samandungu bavuga ko batewe impungenge n’uwitwa Singirankabo Pierre ukubita abaturage basinze abaziza yuko batamuteje imbere.
Uyu mugabo ngo akubita abaturage akoresheje inkoni akunda kugendana ibambyeho uruhu ndetse hariho n’inkota ityaye cyane akubita umuntu agahwera akaba abaziza yuko basinze kandi batanywereye mu kabari ke gaherereye muri iyi santere y’ubucuruzi ya Samandungu.
Uyu Pierre ukomeje kuvugwaho kuba inyuma y’uru rugomo rukorerwa muri iyi santere y’i Nyamirembe, ni umucuruzi akaba n’umubazi, ahanini ngo akaba acuruza inzoga z’inkorano (ibigage bisembuje pakimaya), utanywereye iwe ngo akaba adashobora gutaha amahoro, iyo adakubiswe aterwa ubwoba.
Umwe mu baturage ati ” Icyo kigage iyo ukinyoyeho gihita kikumena, Pierre aba yumva buri muntu wese yanywera iwe, iyo akubonye udandabirana kandi utanywereye iwe, agukubita ya nkoni iriho uruhu, ugahita uhwera. Ni ibintu bizwi ko akubita abantu ariko ubuyobozi burarebera gusa no kuri polisi ntacyo bamutwara.”
Mu cyumweru gishize uyu Pierre uri mu kigero cy’imyaka 40, uvugwaho gukubita abaturage bagera muri 13 mu bihe bitandukanye, kuwa Mbere nijoro nibwo yatangiriye umufundi witwa Uwitonze Vincent amukubita ibuye ry’umusaya, abaturage bakavuga ko yamuhoye kuba atari yanywereye iwe kandi akaba abona yaborewe.
Hari abaturage benshi bagaragaza ko bakubiswe n’uyu mugabo aho hari nuwo yahaye amafaranga agera ku bihumbi 70 amuhonga ngo atamujyana mu nkiko.
Abaturge bo muri aka kagari barashinja ubuyobozi gukingira ikibaba uyu mugabo bitewe ngo na ruswa aha aba bayobozi gusa bo barabihakana bivuye inyuma nkuko BWIZA ibitangaza.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo yabazengereje ku buryo bahamya ko byose biterwa n’uko bamuregera ubuyobozi ntibigire icyo bitanga gusa ngo nabwo bakeka ko aba yabuhaye icyo bise akantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Twizerimana Thomas, ku murongo wa telefoni yavuze ko ayo makuru atayazi.
Yagize ati ” Nta kibazo cya Uwitonze Vincent nari nakira. Iyo kayi ivugwa ko irimo kashi y’akagari nta muntu wigeze ayinzanira ngo nyisinyemo, ntayo nigeze mbonaho.”
Gitifu Twizerimana avuga ko Singirankabo Pierre atuye hafi y’ibiro by’akagari, ko ” Nta muzi mu bikorwa by’urugomo. Ibyo abaturage bavuga ko namwihanangirije turi mu nteko z’abaturage, si we navugaga. Hari abaturage bavugaga ko icyo gihe ababaji b’ababapagasi babateje umutekano muke ndetse wabonaga ko umutekano ushobora guhungabana, navugaga muri rusange ngo abaturage bareke ibikorwa by’urugomo.”
Uyu muyobozi yavuze ko nta tubari tutemewe dukorera muri ako gace uretse tubiri gusa twahawe ibyangombwa byemewe n’amabwiriza.