Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirwa mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi ashinjwa n’abaturage bo muri ako kagari ayoboye ko amaze ibyumweru bigera kuri bibiri atabaha serivise.
Abaturage bavuga ko ibyumweru bibiri byihiritse badahabwa serivise umuturage akenera ku biro by’akagari ngo kuko gitifu wako kagari ngo yataye kashe y’akagari mu kabari.
Aba baturage baganiriye na umuseke bavuze ko guhera ku itariki ya 26 Nzeri ari bwo babwiwe ko kashe yatakaye. Mu makuru abab baturage bavuga ko bafitiye gihamya, bavuga umuyobozi w’aka kagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco yataye kashe mu kabari ubwo yari ari kunywa inzoga ibintu ahakana yivuye inyuma ahubwo ko ngo ari abaturage bayibye bayisanze ku biro bye.
Yagize ati: ”Ubu ibyiciro byararangiye, nta muturage turima serivisi kubera iyo mpamvu, usibye raporo z’Umurenge gusa duteraho ikashi.”
Gitifu w’umurenge wa Kayenzi aka kagari gaherereyemo yavuze ko basabye uyu muyobozi ibisobanuro kuri iyo kashe yabuze ngo na nubu akaba atari yabitangira ibisobanuro.
Mu gihe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo, akavuga ko bategereje raporo Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi azatanga, uyu muyobozi w’akagari bashinja guta kashe mu kabari avuga ko umuntu ugenda akwirakwiza ibihuha nkibyo ko ari umukuru w’umudugudu aherutse kweguza.
Bamwe mu bakorana bya hafi n’uyu gitifu Nzaramba kandi bavuga ko yigeze guhagarikwa ku kazi kubera imyitwarire mibi gusa ngo ntibamenye igihe yagasubirijwemo.