Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’abantu bikekwa ko bahumanyijwe biturutse mu birori bari bitabiriye by’ababyeyi bari basuye abana babo bari bashyingiwe.
The Chronicles ivuga ko ari abantu 40 bariye bakananywa ibikekwa ko birimo amarozi, bamaze kugezwa kwa muganga bo mu murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi,aho bamwe bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma abandi bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga.
Mudahemuka Jean Damascene, Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga yemeje aya makuru ko ari impamo,avuga ko hari abaturage bari kwitabwaho n’abaganga kubwo gukekwa ko bahumanijwe ubwo bari mu birori by’ababyeyi basuye Umuryango w’abageni bashyingiye.
Gitifu Mudahemuka, akomeza avuga ko abasuwe n’ababasuye ndetse n’abashyitsi bandi bari batumiwe muri uru rugo, ku mpande zose bagaragaweho n’iki kibazo ku buryo bikekwa ko hari uwabinjiriye agahumanya ibyo bafunguraga.
Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, yavuze ko barimo gukurikirana cyane abagaragaweho n’ikibazo babaha ubuvuzi bw’ibanze. Avuga ko babanje gukeka ko byoroshye ariko basanga siko biri.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Nyamiyaga burasaba abaturage ko umuntu wese waba aziko yageze muri ruriya rugo,igihe yakumva afite ikibazo ko yahita ajya kwa muganga.