Abantu bagera kuri bane bakoraga mu kirombe giherereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita ahasiga ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kirombe nta byangombwa cyari gifite bityo ko nyiracyo yahise atabwa muri yombi bitewe no gukora nta byangombwa afite. Iki kirombe cyagwiriye aba bantu ku cyumweru tariki ya 02 Mutarama 2022 nkuko ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel, yavuze ko batatu bagwiriwe n’iki kirombe bari kwitabwaho mu Bitaro bya Remera Rukoma anashimangira ko umurambo w’uwahasize ubuzima wo uri mu Bitaro by’aka karere.
Yagize ati “ Cyagwiriye bane, batatu barakomereka ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Remera Rukoma naho umurambo w’uwo umwe wahise ujyanwa mu bitaro by’Akarere kugira ngo hakorwe ibiteganywa n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko Akarere ka Kamonyi kari mu bugenzuzi bwo kureba ibirombe bikora mu buryo bunyuranye n’amategeko kugira ngo babihagarike bitaratwara ubuzima bwa benshi.
Mbere y’uko iki kirombe kigwira abantu, bamwe mu bagikoramo bayibwiye ko babangamirwa n’uko nta bwishingizi bagira, ndetse ko nta n’ibikoresho nk’ingoferi bishobora kubafasha igihe bahuye n’impanuka.