Kaminuza y’u Rwanda (UR) yasabye Abanyarwanda kureka gukomeza gucira urubanza umunyeshuri wayo watawe muri yombi acyekwaho gukuramo inda y’amezi umunani.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uyu mukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Yatawe muri yombi nyuma y’aho ahajugunywa imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda habonetse uruhinja rwapfuye.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uriya mukobwa akijya hanze abenshi mu Banyarwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kumunenga, bagaragaza ko atakabaye afata icyemezo cyo gukuramo inda yari yamaze kuba imvutsi.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius R. Kabagambe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yasabye abantu kureka gukomeza gucira urubanza uriya munyeshuri.
Ati: “Umukobwa ukekwaho gukuramo inda kuri ubu ari mu maboko ya RIB, amategeko azakora akazi kayo.”
Yakomeje avuga ko abakomeje kumucira urubanza bagomba kumenya ko afite imyaka 19 y’amavuko yonyine, ni umukobwa, umuvandimwe cyangwa mwishywa wa runaka, ikindi gutwita bikaba byari umuzigo kuri we ku buryo ari yo mpamvu yigobotoye uruhinja.
Yunzemo ati: “Ntidukwiye kumwongerera umuzigo, nimumufate nk’uwanyu kandi rwose ni n’uwanyu.”
Kabagambe yavuze Kaminuza y’u Rwanda irajwe ishinga n’uko abanyeshuri ndetse n’abakozi bayo babaho batekanye, by’umwihariko abakobwa bayigamo bakarindwa kwibasirwa [n’abagabo babasambanya].
Yavuze ko uriya watawe muri yombi ari umwe mu babarirwa mu bihumbi bahora bibasirwa, yibutsa abantu ko mu byo bakora cyangwa bavuga bakabaye baharanira gutabara abahohoterwa aho “gutera ihungabana abana bacu.”