Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yasobanuye ko iyi kaminuza yasubijeho gahunda yo kwiga imyaka ine mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami yose, kuko byagaragaye ko hari abanyeshuri barangizaga badafite ubumenyi buhagije, abandi bakabura amahirwe yo kwerekeza muri Kaminuza Mpuzamahanga.
Mu 2017 ni bwo UR yagabanyije imyaka abanyeshuri bigaga mu mashami atandukanye, igezwa kuri itatu aho kuba ine yari isanzweho.
Nyuma y’imyaka itanu iyo gahunda igenderwaho, Kaminuza y’u Rwanda yongeye kuyikuraho, isubizaho kwiga imyaka ine mu mashami yose.
Prof. Didas Muganga, yabwiye The New Times ko bahisemo gusubizaho gahunda yo kwiga imyaka ine kuko hari abakoresha bagaragazaga impungenge z’uko bamwe mu banyeshuri barangizaga badafite ubumenyi bukwiriye.
Ati “Abanyeshuri n’abakoresha bakomeje kutubwira ko integanyanyigisho y’imyaka itatu, ituma abanyeshuri batagira ubumenyi bw’ingenzi. Nubwo twageragezaga gukora nka Kaminuza zo mu Karere zigisha muri porogaramu y’imyaka itatu ariko isuzuma ryacu ryagaragaje ko ubwo buryo butatangaga umusaruro wifuzwa.”
Yongeyeho ati “Icyemezo cyo gushyiraho imyaka itatu twari twagifashe kubera n’ibindi bihugu duturanye birimo Uganda na Kenya, ho Kaminuza zitanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu myaka itatu. Mu Rwanda ho impaka zakomeje kuba nyinshi twibaza niba iyo porogaramu yafasha mu gusohora abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”
Yavuze ko nibura umunyeshuri urangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aba agomba kuba yize imyaka 16, irimo amashuri atandatu abanza, atandatu yisumbuye n’imyaka ine ya Kaminuza.
Nyuma y’uko abanyeshuri ba UR ba mbere barangije mu 2020, hakozwe ubushakashatsi mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo abakoresha, abarimu n’abanyeshuri ubwabo baragaza ko hari imbogamizi muri gahunda yo kwiga imyaka itatu.
Yagaragaje ko kwiga imyaka ine bizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe mu ngeri zitandukanye bijyanye n’ibyo biga, gukora ubushakashatsi no kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo.
Bizafasha kandi kugira abanyeshuri barangiza Kaminuza bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Uburezi ni inzira ikomeza. Nka Kaminuza rero tuba dushaka gushyiraho uburyo butuma porogaramu n’amasomo twigisha bihura n’urwego rwo hejuru rukenewe ku ruhando mpuzamahanga.”
Senateri Prof. Ngarambe Telesphore, yavuze ko ari ingenzi cyane kubahiriza igihe giteganywa mu masomo ya Kaminuza kandi bikaba bitarahuraga na porogaramu y’imyaka itatu.
Ashimangira ko iyo umwana yiga muri gahunda y’imyaka itatu bisaba ko yiga ibintu byinshi cyane mu gihe gito kuko aba arwana no kurangiza ibiteganywa mu nteganyanyigisho.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Rose Mukankomeje, aherutse kubwira Abadepite ko hari abanyeshuri wasangaga babura amahirwe yo kwiga muri Kaminuza Mpuzamahanga kubera bize imyaka itatu.
Ati “Ubusanzwe umunyeshuri aba asabwa kwiga amasomo [credits] 480 kugira ngo ahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ibyo bisobanuye ko mu gihe cy’imyaka ine umunyeshuri yabasha kwiga nibura amasomo afite credits zirenga 100 buri mwaka. Urumva ko mu myaka itatu biba bigoye ko ayo masomo yose umunyeshuri ayiga. Ibyo bigira ingaruka kuko usanga Kaminuza mpuzamahanga zidapfa kwakira abenyeshuri bize imyaka itatu.”
Ku rundi ruhande, abarimu nabo bagaragaza ko mu gihe cy’imyaka itatu gusa bagorwaga no kurangiza amasomo ateganyijwe ndetse no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.