Mu mpera z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda by’umwihariko Twitter, hacicikanye impaka ku itangira ry’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda, byavugwaga ko ryashyizwe muri Nzeri 2023, rigasiga abanyeshuri mu gihirahiro cy’ibiruhuko birebire mu mateka, by’amezi icyenda.
Ubusanzwe mbere ya Covid-19, umwaka w’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) watangiraga muri Nzeri, ugasozwa muri Kamena.
Ubwo Covid-19 yazambyaga ibintu mu 2020, amashuri ari mu nzego zibasiwe, ibyiciro bitandukanye bigenda bitangira mu bihe binyuranye bitewe n’uko ingamba zo kwirinda zoroshywaga.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru yo gutangira muri Nzeri 2023 ku banyeshuri bo muri UR, atari yo.
Mu gihe byavugwaga ko hashize ukwezi abanyeshuri biga muri UR bagiye mu biruhuko, Dr Kayihura yavuze ko atari ko bimeze kuko amasomo akomeje mu byiciro bimwe na bimwe.
Yavuze ko kubera Covid-19, abanyeshuri basigaye baruhuka bitewe na porogaramu biga ndetse n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.
Ni ukuvuga ko umunyeshuri wiga isemurandimi, ashobora kuruhuka mbere y’uwiga Ubuvuzi bitewe n’igihe porogaramu y’umwe yarangiriye.
Ati “Ikibazo si umwaka, ikibazo ni porogaramu y’inyigisho, ni yo abantu baba bacungana nayo ngo bayige bayisoze. Ubwo abize porogaramu iyo bayisoje, baba babizi ko bayirangije.”
Yavuze ko abanyeshuri bashobora kuba bari mu kiruhuko kuri ubu, ari abize porogaramu zabo bakazirangiza ariko bitavanyeho ko hari abagumye ku mashuri biga kandi bazakomeza.
Abajijwe ku byo gutangira muri Nzeri nkuko byahoze, Dr Kayihura yavuze ko hari amavugurura yatangiye yo guhuza porogaramu z’amasomo.
Ati “Turi mu nzira zisubira gutangira mu kwa cyenda kugira ngo duhuze na za Kaminuza ku isi, ni urugendo […] Turabiteganya ko wenda nk’umwaka utaha bishoboka ko tuzaba twabigezeho, hari hasigaye amezi nk’atatu cyangwa ane yo guhuza. Ni gahunda tumaze igihe tuganiraho, tuzagenda tugabanya ibyo bihe.”
Ku banyeshuri basanzwe muri Kaminuza, igihe cyo gutangira giterwa n’igihe barangirije porogaramu yabo, mu gihe ku banyeshuri bashya barangije amashuri yisumbuye, bari bamaze iminsi batangira muri Mata buri mwaka.
Dr Kayihura yavuze ko kuri ubu bagiye gutangira guhamagarira abasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize, kwiyandikisha basaba kwiga muri UR kugira ngo bizagere muri Mata abemerewe babizi, batangire amasomo.
Ati “Turaba dutangiye mu minsi mike kwamamaza dusaba ko biyandikisha, habeho guhitamo no kwemerera ku buryo mu kwa Kane baba batangiye.”
Yavuze ko kudatangirira igihe ku banyeshuri biga muri UR bitewe na Covid-19 nta ngaruka zikomeye byateye, cyane ko porogaramu zagiye zigishwa zikarangira.
Ati “Nta ngaruka kuko abantu barabizi ko habaye ibibazo bya Covid19 […] Wenda ingaruka ni uko bamwe bashoboraga kurangiza mbere y’abandi, abandi bagategereza.”
Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami atandatu hirya no hino mu gihugu, yigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 30.