Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yagize Dr Didas Kayihura Muganga Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda.
Iyi Kaminuza nta muyobozi mukuru yari ifite kuva muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’iyegura rya Prof. Alexandre Lyambabaje wari umaze amezi 14 ayibereye umuyobozi.
Prof. Lyambabaje yeguye mu rwego rwo kugira ngo atangire ikiruhuko cye cy’izabukuru. Dr Kayihura Perezida Kagame yamusimbuje, kuva mu mwaka ushize wa 2021 yari asanzwe ari Perezida w’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umunyamategeko w’umwuga, yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse anaba Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’amategeko rifite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda (ILPD).
Undi wahawe inshingano muri Kaminuza y’u Rwanda ni Dr Ndikumana Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru wayo ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere.