Abagera ku 1826 barangije muri Kaminuza ya Kigali (UoK), mu cyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bahawe impamyabumenyi basabwa kujya gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije igihugu mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu Intare Conference Arena.
Abarangije amasomo bize mu mashami arimo Uburezi (Education), Ubukungu n’Ubucuruzi (Business and Economic), Amategeko (Law) n’Ikoranabuhanga (Computer information technology). Ubwo uyu muhango warangiraga, bamwe mu banyeshuri barangije amashuri bagiranye ibiganiro n’itangazamakuru kugira ngo bagaragaze uko biyumva.
Umunyeshuri umwe wabaye indirimbo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter kubera icyongereza yasubijemo ubwo yaganiraga na Radiotv10, kuburyo umuntu wese wabyumvaga yahitaga agereranya uburyo umuntu urangije kaminuza yaba avuga icyongereza nk’icyo, bamwe batangira kubigiraho ikiganiro abandi bakabijyaho impaka nyinshi cyane.
Muri video yacicikanye kuri twiiter, abantu benshi bagatanga ibitekerezo nyuma yo kuyibona, uwitwa Fabrice Mukunzi we yanagaragaje ko uretse icyongereza ahubwo n’ibitabo basabwa kwandika muri kaminuza ntawandika umwimerere ahubwo byose bakoporora ubundi bakajya kubitanga nk’igitabo, bityo aheraho avuga ko ibyo bitatungura abantu kumva umunyeshuri ukora ibyo yanavuga icyongereza cyitwa ko gipfuye.
Ikibazo ni kaminuza ziri hanze hano zishakira amafaranga aho gutanga ubumenyi. Reba confidence Afite? Ariko ubanza yari afitemo amacupa menshi.”
Bosco Kanama yagize ati “Ntaho bihuriye n’umunyamahanga wavuze akanyarwanda gake tukamuha amashyi, buriya tujye tumenya gutandukanya uririmi uvuga nko kwishimisha n’ururimi ukoresha mukazi ka buri munsi cyangwa rumugaburira.
Kandi tujye twibukako izo ndimi kuri twe ziba ari itegeko (international).”