Abantu icyenda barimo abasore 8 bibaga n’umuzamu w’aho bajyanaga ibyo bibye batawe muri yombi nyuma y’iminsi myinshi abaturage b’Akagari ka Cyangugu mu Mujyi wa Rusizi bataka kwamburwa amatelefoni nijoro no gutoborerwa inzu, bagasanga ibirimo byose byibwe
Aya makuru yemejwe na Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, washimangiye ko ari umusaruro w’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, Inzego z’umutekano, irondo n’abaturage.
Abafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaja (RIB) ya Kamembe, bakomereza mu kig
Umuzamu w’imyaka 38 wafatanywe n’abo bajura, bari hagati y’imyaka 16 na 24, ashinjwa ubufatanyacyaha kuko yarekaga bakinjiza ibyo bibye mu nzu irimo kubakwa yarindaga.
Ubwo bafatwaga nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga, basanganwe inzembe mu bibiriti, bakebeshaga uwo bashakaga kwiba agashaka kwirwanaho.
Umuyobozi w’umurenge avuga ko abakekwaho ubujura bafatanywe n’urumogi, Kandi ko abo bajura 8 bageze I Rusizi navuye mu Karere ka Nyamasheke.
Umwe gusa ni we ubarizwa mu Murenge wa Kamembe ari na ho bakunze gukorera ubujura.
“Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’iyo nzu twasanzemo abasore 6 bararagamo, kumanywa bakirirwa bacunga aho baza gutobora inzu cyangwa ibikoni by’abaturage bagakuramo ibirimo, cyangwa bakirirwa baryamye babifashijwemo n’uriya muzamu,” uyu ni Gitifu Iyakaremye avugana n’itangazamakuru.
Yavuze ko abaturage bakomeje gutaka bavuga ko ababiba bayoberwa aho barengeye kuko batabona bajya kure, ari na bwo hatangiye iperereza ryaje gutahura ko bifashishaga iyo nzu n’uwo muzamu, icyakora basanga bimwe mu byo bibye barabigurishije.
Yongeyeho ko inzego zose zahagurukiye guhangana n’ikibazo cy’ubujura, urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko muri uyu mujyi.
Yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo mu byubaka aho kuzijyana mu bishyira ubuzima bwabo mu kaga.