Uko imyaka igenda ishira ni nako iterambere rigenda ryiyongera yaba mu bikoresho bitandukanye iby’intambara, itumanaho n’ibindi.
Muri iryo terambere ryose byoseonline.rw twabahitiyemo ibijyanye na kajugujugu icumi z’intambara zikarishye kurusha izindi ku isi ya rurema.
10. Denel Rooivalk
Iyi kajugujugu ikoreshwa cyane na Afurika y’Epfo aho yazikuye mu gihugu cy’Ubufaransa dore ko ari nacyo gikora bimwe mu bice by’iyi kajugujugu idasanzwe mu kugaba ibitero ikoresheje imbunda zayo zirasa misile zizwi nka: Armed with highly sophisticated indigenous Mokopa anti-tank guided missiles (ATGMs).
Iyi ndege yashushanyijwe inashirwamo ikoranabuhanga ry’ubufaransa ari nabwo bukora bimwe mu bice byayo (Spare Parts).
9. Changhe Z-10
Iyi ni indege izwiho kwataka umwanzi bidasanzwe yakozwe n’Ubushinwa ishushanyijwe na kompanyi y’Abarusiya izwi nka “Russian Kamov design bureau”. Iyi niyo kajugujugu ya mbere Ubushinwa bwakoze idasanzwe ku muvuduko wayo aho bavuze ko iyi ndege ihaza ibyifuzo by’igisirikare cy’Ubushinwa dore ko iki gihugu gifite izirenga magana abiri.
8. Mil Mi-24
Mu binyejana bitatu byahise Mil Mi-24 yarakoreshejwe cyane cyane mu makimbirane yarangwaga mu bihugu byo muri Asia na Afurika bikaba byarahinduye isi y’indege za kajugujugu.
Iyi kajugujugu yaje kuvugururwa mu kwa Kanama 2020, aho yanabaye kajugujugu ya mbere y’intambara yakozwe ari nyinshi mu mateka y’Isi.
7. Agusta A129 Mangusta
Iyi A129 yakozwe n’Abataliyani inakoreshwa cyane n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse nabyo bigatangira kuzikorera ari nako bizikoresha mu ntambara zirwana.
6. Kamov Ka-52
Ni indege ifite umwihariko mu miterere yayo aho ikozwe mu buryo ishobora kuzenguruka mu buryo budasanzwe dore ko nta mipanga bayihaye inyuma yayo bituma guhagarara hamwe ikarasa mu byerekezo byose biyorohera. Iyi ndege kuri ubu yakoreshejwe na Misiri, Masedoniya y’amajyaruguru ndetse n’Uburusiya buyikoresha kugeza ubu mu ntambara irwana na Ukraine.
5. TAI T129 ATAK
Iyi kajugujugu yakozwe n’igihugu cya turukiya aho hari ibyo bagiye bakoresha bivuye mu gihugu cy’Ubutariyani aho ikoranabuhanga ry’imbere ari irya turkiya bashizemo avionics, airframe, n’izindi ntwaro.
4. Eurocopter Tiger
Iyi kajugujugu yakozwe n’abadagende ku bufatanye n’Ubufaransa akaba ariyo kajugujugu ya mbere yanakozwe vuba ikaba yaranakwiriye uburayi hafi ya bwose aho ku ikubitiro hakozwe 180 zigahita zikwirakwira mu bihugu by’Uburayi byinshi.
Iyi Tiger ifite ubushobozi bwo kurasa Missile na Rocket icyarimwe bituma uhanganye nayo akwira imishwaro agira ngo ni indege z’intambara nyinshi ziri kuyirasaho.
3. Bell AH-1Z Viper
Iyi kajugujugu y’Abanyamerika yo mu kiragano cya gatatu(Third Generation) isimbuye AH-1 Cobra imeze nk’umusekuruza wa kajugujugu z’indwanyi zabayeho zose.
2. Mil Mi-28NM Havoc
Iyi ndege yakozwe n’abarusiya aho ariyo kajugujugu irwana cyane kurusha izo twavuze haruguru aho ifite ubushobozi bwo kurekurira icyarimwe bishobora gutuma uhanganye nayo ashobora gukeka ko ari nyinshi bari kurwana nazo.
1. AH-64E Apache Guardian
Iyi ni kajugujugu ya mbere yindwanyi ku isi aho izwiho kuba yarakozwe na Amerika ndetse n’ibindi bihugu bicuti byayo bizikoresha.