Nyuma y’ibimaze iminsi byose bivugwa ku munyamakuru Murungi Sabin, kuri ubu n’umufotozi Kadaffi nawe aravuga ko Sabin yamuhemukiye ahubwo ko ashaka kumujyana muri RIB bitewe nibyo yamukoreye.
Kadaffi avuga ko Sabin yamwambuye amafaranga agera kuri million y’amanyarwanda, angana n’igihumbi cy’amadorari ya Amerika.
Kadaffi akomeza avuga ko aya mafaranga ari umuntu wari wayashyize muri kado ngo ayabahe , akayanyuza kuri Murungi Sabin kugira ngo ayageze mu Rwanda, aho kuyabazanira akayirira.
Ni amashusho yashizwe hanze kuri konti ya instagram ya Akagoroba TV aho uyu musore yagaragaye arira ati:”Nibwo ndize imbere ya kamera”.
Mu gusubiza kuri iya mashusho, Umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi ku kazina ka Nyaxo nawe yagaragaje ko nawe azatobora akabivuga. Yagize at: “Nanjye ndabivuga”
View this post on Instagram