Félicien Kabuga uregwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwategetse ko ubuzima bwe butabuza ko yaburanishwa, ndetse ko agomba gukomeza gufungirwa mu Buholandi.
Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, yoherezwa muri Gereza z’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi (UNDU). Ni icyemezo cyafashwe “kugira ngo hakorwe isesengura ry’abaganga harebwa niba yakoherezwa ku Ishami rya Arusha n’uburyo byakorwamo, akaba ariho aburanira.”
Mu gihe Kabuga ataratangira kuburanishwa, IRMCT yemeje ko mu gihe urukiko rwemeje ko agomba kuburanishwa, iki kibazo “cyageze mu bujurire.”
Abacamanza batatu lain Bonomy nka Perezida na bagenzi be Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ku wa 13 Kamena 2022 bategetse ko Kabuga akomeza gufungirwa mu Buholandi, “akaba ari naho urubanza rwe rutangirira kugeza hafashwe ikindi cyemezo.”
Nyamara uyu mugabo afite uburwayi bukomeye ku buryo birushaho gutera inkeke ku hazaza h’uru rubanza, niba koko ruzaburanishwa mu gihe cya vuba cyangwa niba azabasha kuburana koko.
Urukiko ruvuga ko kuva yagera i La Haye mu Ukwakira 2020, Kabuga yashyizwe mu bitaro bisanzwe inshuro nyinshi mu buryo bwihutirwa cyangwa se akeneye kuvurwa n’inzobere. Amaze kubagwa inshuro ebyiri.
Ubu ntabwo aba muri UNDU, ahubwo aba mu bitaro bya gereza kubera ko akeneye kwitabwaho mu masaha 24. Kabuga kandi yagize uburwayi bw’impyiko (renal failure) no guta ubwenge bw’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko, bizwi nka “trans-ischemic attack”.
Umwe mu baganga bitabajwe n’urukiko, Prof Henry Gerard Kennedy, wasuye Kabuga ndetse akaganira n’abaganga be, yanzuye ko “Kabuga afite ubushobozi bwo kumva igisobanuro cyo kwemera icyaha cyangwa kugihakana n’ubushobozi bwo kumva imiterere y’ibyaha aregwa.”
Uruhande rwa Kabuga narwo rwaje gushyiraho Dr. An Chuc, wari warigeze no gusuzuma Kabuga ku buryo yari azi ubuzima bwe ari mu Bufaransa.
We yanzuye ko Kabuga akeneye ubwunganizi buhoraho hafi mu bintu byose akora mu buzima bwa buri munsi. Ngo aba afite ibyago biri hejuru byo kwitura hasi, ku buryo ari hafi yo gutakaza ubushobozi bwo kuba yagira ikintu yikorera ku giti cye.
Ku bwe, ngo yasanze “bidashoboka kwemeza mu buryo bwa kiganga” ko Kabuga ashobora kuburana yumva neza agaciro n’uburemere bw’ibyo avuga, n’ibivugwa n’abandi.”
Imyiteguro y’urubanza irakomeje
Mu gihe urubanza rutaratangira, umucamanza Bonomy yatumije ko inama ntegurarubanza y’ababuranyi mu rubanza rwa Kabuga. Iteganyijwe ku wa 18 Kanama 2022 saa 10.00, mu cyumba cy’urukiko mu Buholandi. Ni icyemezo cyo ku wa 7 Nyakanga.
Ni inama ziba mu minsi 120 uhereye igihe inama iheruka yabereye, kugira ngo ababuranyi basuzume aho imyiteguro y’urubanza igeze, no kugaragaza inzitizi zaba ziri ku ruhande urwo ari rwo rwose, byaba ibibazo byo mu mutwe cyangwa by’umubiri, mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.
Kabuga yemerewe kuba yakwitabira iyi nama ubwe, akabikora mu buryo bw’ikoranabuhaga rikoresha amashusho, cyagwa agahitamo kwiyambura ubwo burenganzira.
Inkuru ya Igihe