Umunyarwanda Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo yitabiye iburanisha mu mizi ry’urubanza rwe rutangira kuri uyu wa Kane.
Urubanza rw’uyu munyemari ruratangira uyu munsi n’ejo ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka ibiri afatiwe mu Bufaransa aho yari yihishe nyuma y’imyaka ibarirwa muri 25 ahigishwa uruhindu.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa Jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga miliyoni imwe, ibyo we avuga ko ari ibinyoma.
Urubanza rw’uyu mukambwe byitezwe ko rutangira saa yine z’igitondo ku isaha yo ku rukiko i La Haye mu Buholandi ari na yo ya hano mu Rwanda aho ashinjwa gukorera ibyaha akurikiranweho. Byitezwe ko ku munsi wa mbere w’uru rubanza humvwa amagambo arufungura.
Kabuga Felcien cyakora cyo byitezwe ko atitabira uru rubanza, ku mpamvu z’uko nta mwunganizi mu by’amategeko afite.
Itangazo ryasohowe n’umunyamategeko Philippe Larochelle umaze igihe asaba kunganira mu mategeko Kabuga, rivuga ko impamvu Kabuga atagaragara mu rubanza ari uko Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwamwangiye kwihitiramo umwavoka ugomba kumuburanira nyamara kuva muri Mutarama 2021 yarakunze kubisaba.
Larochelle mu minsi ishize yasabaga ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruhagarikwa akabanza kwemererwa gusimbura Emmanuel Altit nk’umwunganizi mu mategeko wa Kabuga, gusa IRMCT ibitera utwatsi.
Uyu yavugaga ko Kabuga yangiwe kwihitiramo umwunganizi, bikaba bifite ingaruka ku migendekere y’urubanza rwe.
Larochelle kandi yavuze ko bizagira ingaruka ku bizava mu rubanza, kuko Kabuga yahatiwe gutangira kuburana yunganiwe n’uwo atizera, bikaba bibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.
Nyuma y’uko ubusabe bwa Me Larochelle butewe utwatsi, byabaye ngombwa ko ajurira kuri ubu hakaba hategerejwe umwanzuro ku bujurire bwe.