Abaturage batuye mu murenge wa Kabatwa umwe mu mirenge igize akarere ka Nyabihu bibwiriye Abaka-kandida Depite ko nta kosa bakora ryo gutererana RPF-Inkotanyi yabakuye mu bwigunge ubu bakaba bakirigita ifaranga.
Ni mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida-Perezida ndetse n’Abadepite b’umuryango FPR-Inkotanyi wabereye muri uyu murenge wa Kabatwa uzwiho kugaburira igihugu cyose igihingwa cy’ibirayi n’ibireti.
Mu buhamya bw’abatuye muri uyu murenge bagaragaza ko mbere y’imyaka 30 nta gikorwa cyabatezaga imbere cyari muri uyu murenge dore ko bafatwaga nk’abantu badafite icyo bakigezaho bityo ntihagire ubitaho mu iterambere ryabo.
Bavuga ko ibi bintu byaje guhinduka aho u Rwanda nyuma yaho Perezida Paul Kagame abohoreye u Rwanda kuko ubu bari mu baturage biteje imbere bigaragara.
Mu buhamya bwa Munyendatwa Jean de Dieu yavuze ko yavuye ku butaka bufite ubuso bwa Are ebyiri ubu akaba ahinga Hegitari zirenga ebyiri aho akuramo umusaruro umufasha kwihaza mu biribwa akizigama ndetse agasagurira n’amasoko ibintu ashingiraho avuga ko atazatererana RPF-Inkotanyi mu matora azaba kuwa mbere tariki 15/07/2024, ibintu ahuriraho n’abandi baturage b’uyu murenge bahize ko bazatora Paul Kagame ijana ku ijana.
Abaturage b’Umurenge wa Kabatwa bagejejweho gahunda yo kubazanira amazi ahagije ndetse bagaragarizwa ko n’imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi yatangiye gukorwa. Bagaragarijwe kandi ko mu mezi ari imbere haratangira imirimo yo gukora umuhanda Sashwara-Kabuhanga uzongera ubuhahirane ndetse bakageza umusaruro wabo ku isoko bitabagoye.
Umurenge wa Kabatwa ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, akaba ari umurenge ukora kuri parike y’Igihugu y’ibirunga, ukaba ukungahaye ku gihingwa cy’ibirayi n’ibireti dore ko abaturage baho bavuga ko ibirayi byinshi biribwa mu gihugu biba byaturutse muri uyu murenge ari nabyo bashingiraho bavuga ko batazatererana wabibagejejeho.