Umufaransa, Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports, yavuze uko yashaririwe n’amezi atanu yamaze muri iyi kipe mbere yo gusubira iwabo.
Mu minsi ishize, ni bwo umutoza ukomoka mu Bufaransa, Julien Mette watozaga Rayon Sports, yemeje ko yamaze gutandukana na yo.
Impamvu nyamukuru yo gutandukana n’iyi kipe yo mu Nzove, ni ukutamwuba mu kazi ke, byakozwe n’abayobozi b’ikipe nk’uko yabitangaje.
Aganira na B&B Kigali FM, Mette yavuze ko mu mezi atanu yabaye muri Gikundiro, yabihiwe n’ubuzima kugeza asubiye mu Bufaransa. Yavuze uburyo Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle n’Umunyamabanga we, Namenye Patrick, bari mu Bantu bishe iyi kipe.
Ati “Abayobozi ba Rayon Sports bakwiye kwemera ko batazi umupira. Umupira ugira amategeko make ariko agoye kuyigisha.”
Uyu Mufaransa, yavuze uburyo yafataga inshingano zo kwihanganisha abakinnyi mu gihe imishahara n’uduhimbazamusyi byabo, babaga batabihawe nyamara ari inshingano za bo.
Julien yahishuye ko hari abakinnyi bazaga kumuririra mu maso kubera kubura ibyo kurya no gutunga imiryango yabo, nyamara baberewemo imishahara.
Ati “Hari igihe cyageze, abakinnyi bakajya baza kundirira. Ni ubwa mbere nari mbonye umukinnyi arira mu maso yanjye, avuga ati ntabwo dufite ibyo kurya, imiryango yacu iradukeneye.”
Mu byo yavuze atazibagirwa, ni uburyo Bugesera FC yabasezereye muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro bigatuma bagira umwaka mubi.
Mette yashimiye abakunzi ba Gikundiro, avuga ko mu makipe yose yatoje, iyi ari yo kipe yahise yiyegurira n’ubwo atayitinzemo. Yavuze ko atabona amagambo akoresha ashimira abakunzi ba Rayon Sports ku bw’urukundo bamweretse kuva ahageze.
Uyu mutoza yanagishuye ko ubwo iyi kipe yo mu Nzove yari igiye gukina na APR FC mu mukino wiswe “Ihuriro ni mu Mahoro”, hari ibyo atumvikanyeho n’abayobozi be bikarangira banamubujije gutoza uwo mukino.
Julien Mette yasoje avuga ko ashobora kuzajyana iyi kipe mu nkiko mu gihe yaba itamwishyuye imishahara ye y’amezi abiri.
Gusa n’ubwo avuga ibi, andi makuru avuga ko uyu mutoza atajyaga agirwa inama ahubwo yumvaga yihagije muri byose, kugeza ubwo atanumva abayobozi be.