Nyuma y’iminsi ibiri muri Uganda ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’urukozasoni, byaketswe ko ari ay’umuhanzikazi Juliana Kanyomozi; uyu mugore yabiteye utwatsi avuga ko atari we.
Ni amashusho yatangiye gukwirakwira guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 20 Nzeri.
Yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye ndetse uyu muhanzikazi ku rubuga rwa X, aba iciro ry’imigani.
Kuri iki Cyumweru, Juliana abinyujije ku rubuga rwe rwa X; yanditse agaragaza ko ayo mashusho atari we uyarimo.
Ati “Hari amashusho ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ndetse abari kuyakwirakwiza bakavuga ko arinjye urimo. Ndifuza kubwira rubanda ndetse n’abafana banjye, ko atari njye uri muri ayo mashusho nkaba ntanazi abagizi ba nabi bayihishe inyuma.”
Yakomeje avuga ko yitandukanyije n’ayo mashusho asaba abantu bose n’abafana be, gukora nk’ibyo.
Aya mashusho byaketswe ko ari aya Juliana yaje nyuma y’andi y’umuhanzikazi Gloria Bugie ukomoka mu Rwanda ariko ukorera umuziki muri iki gihugu, yagiye hanze mu minsi ishize ndetse we akaza kwemera ko ari aye ariko akihakana kuyakwirakwiza.