Niyonizera Judith wari umugore wa Safi Madiba biravugwa ko ari mu rukundo n’umugabo w’umuzungu yasimbuje umuhanzi Niyibikora Safi uzwi ku izina rya Safi Madiba nubwo batari batandukana ku mugaragaro mu mategeko.
Imvano yo kuvugwa ko Judith n’umusore w’umuzungu bari mu rukundo yabaye amafoto bamaze iminsi basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, abagaragaza mu bihe bitandukanye batembereye bari kugirana ibihe byiza.
Mu mashusho nayo yagiye hanze hari naho uyu mukobwa aba amusoma ndetse izindi akaziherekeresha agatima gakunze gukoreshwa n’abakundana.
Judith azwi cyane nk’umugore wa Safi Madiba aho bakoze ubukwe ariko nyuma umubano wabo bombi uzamo agatotsi aribyo byatumye kuri ubu buri umwe abayeho mu buzima bwe batakibana dore ko bose babyiyemereye ko batandukanye.