Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari Visi Perezida ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’igihe gito afunguwe.
Muri Gicurasi 2021 nibwo Jado Castar yatowe muri Komite ya FRVB. Gusa, muri Nzeri 2021 yafunzwe azira amakosa yari yabaye mu gikombe cya Afurika cya Volleyball.
Icyo gihe yashinjwaga inyandiko mpimbano zakoreshejwe hashakwa abakinnyi bakiniye u Rwanda bavuye muri Brésil. Tariki 14 Gicurasi 2022 nibwo Jado Castar yarekuwe nyuma yo gusoza igifungo cy’amezi umunani yari yakatiwe n’uruko. Nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe, abo bari kumwe muri iyi komite bamusabye ko yagaruka bagakomeza gufatanya kugera ku byo biyemeje.
Jado Castar yarabyanze, avuga ko yahamanyije n’umutima we ko bidashoboka ko yagaruka mu buyobozi bwa siporo iyo ariyo yose.
Ati “Nkigaruka numvaga nakomeza inshingano, ndanagerageza njya mu nshingano kuwa Gatatu ushize ubwo hari amakipe yari agiye gukinira kujya hanze na Gisagara VC igaruka. Uburyo naraye iryo joro nibwo bwakeye mbwira Umuyobozi wa FRVB igitekerezo cyanjye.”
Yakomeje agira ati “ Nabwiye inshuti zanjye, abavandimwe ko izo nshingano kuzigumamo byaba ari ukubeshya abanyarwanda. Umuyobozi namubwiye ko ibyo kongera kuyobora byaba ari uguhobera ibyansize.”
Jado Castar yavuze ko ku giti cye yiyumvamo ko nta kintu na kimwe agifite yafasha mu miyoborere ya Volleyball y’u Rwanda ariko ngo azakomeza kuyiba hafi. Ku rundi ruhande yavuze ko kuri we afite ihungabana rishingiye ku byamubayeho bityo ngo gusubira mu buyobozi byaba ari uguhobera ibyamusize.
Yagize ati “Nifitiye trauma (ihungabana) bityo rero kujya gukwiza ihungabana mu mukino numva ntaho byaba bihuriye. Nibyo nandikiye umuyobozi ndamubwira nti nta mbaraga ngifite zo kuyobora.”
Jado Castar yavuze ko azakomeza kurwana no kuba umufana n’umunyamakuru mwiza nibinamuhira azashora imari mu mikino ariko ngo kuyiyobora ntibishoboka. Jado Castar ni umwe mu banyamakuru ba siporo bubashywe mu gihugu bishingira ku bunararibonye afite, anafite imigabane muri B&B FM Umwezi Kigali Ltd.
Iyi Sosiyete inafite Radiyo ikora ibiganiro bya siporo birimo igitambuka saa yine kugeza saa munani, yanasobanuriyemo ibikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida wa FRVB.