Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, rwatangaje ko rwafunze Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda kubera gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane y’urudaca mu bakristo bikababuza ituze n’umudendezo.
Ni ibaruwa bigaragara ko yanditswe ku wa 30 Nyakanga 2024 yandikirwa umuyobozi w’Itorero ry’Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille.
Muri iyo baruwa, RGB igaragaza ko ishingiye ku igenzurwa ryakozwe ku bikorwa by’iryo torero hagaragaye impamvu zirimo kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakirisitu.
Hari kandi kuba zimwe mu nyigisho z’itorero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage, kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko, kuba ubuyobozi bw’itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere, no kuba hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngengamikorere bidateganyijwe mu mategeko ngengashingiro.
Itangazo rya RGB rikomeza riti “Kubera izo mpamvu zibangamiye ubumwe, ituze n’umudendezo by’abakristo, mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa by’itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda haba ku cyicaro n’amashami yaryo yose bihagaritswe uhereye igihe muboneye iyo baruwa.”
Mu kiganiro Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yahakanye ibivugwa muri iyo baruwa ndetse ashimangira ko nk’ubuyobozi bw’itorero butarayibona.
Ati “Kugeza ubu kuri twe haba kuri email y’itorero cyangwa kuri telefoni yanjye ntabwo turabona iyo baruwa. Ndumva abantu babivuga ariko ntabwo turayibna ni nayo mpamvu kumenya icyakurikiraho tutarayibona ntabwo twahita tubimenya kuko n’abantu bo muri RGB nta wigeze aduhamagara ngo aduhe amakuru kuri byo.”
Pasiteri Ntawuyirushintege yagaragaje ko ibivugwa bishingiye ku kubiba amacakubiri bitarangwaga muri iryo torero.
Ati “Ibyo ntabwo bibaho, ubu se koko umuntu uyobewe ingaruka z’amacakubiri cyane cyane muri iki gihugu cyacu ni nde? Ubundi uwo yaba ari umupasiteri yaba ari muntu ki koko? Ndibwira ko no mu nshingano z’itorero rirwanya ibyo.”
Ku birebana no kwitabira gahunda za Leta, Pasiteri Dushimimana yavuze abayoboke b’iryo torero basanzwe ari n’abaturage basanzwe bityo ko aho batuye bagomba kwitabira gahunda za Leta.
Ati “Turi mu ba mbere bakangurira abaturage gahunda za Leta, ni ibintu twigishirizwa ku mugaragaro. Ntekereza ko ibyo bidafite ishingiro.”
Yagaragaje ko nubwo atarabona ibaruwa ihagarika ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, yumva ntacyakabaye kibuza ibikorwa by’ivugabutumwa kuko bakunda igihugu kandi bakagendera no ku mategeko mu byo bakora.