Ingabo za Israel zirwanira ku butaka mu karere ka Gaza kuri uyu wa Gatatu ziyemeje gushakisha no gukura mu myobo iri muri aka karere abarwanyi ba Hamas nk’icyiciro gikurikiraho mu gitero cya Israel kimaze guhitana ibihumbi by’Abanyapalestine.
Kuva abarwanyi ba Hamas bica abantu 1400 bagafata bugwate abagera kuri 240 mu gitero cyambukiranya imipaka cyagabwe kuri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, Israel yibasiye Gaza ikoresheje ibitero byo mu kirere kandi ikoresha ingabo zo ku butaka kugira ngo icemo ibice bibiri aka karere gakora ku nyanja.
Umujyi wa Gaza, usanzwe ari indiri ikomeye ya Hamas muri kariya gace, urazengurutswe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Israel ivuga ko ingabo zayo zinjiye imbere mu mujyi rwagati utuwe cyane mu gihe Hamas ivuga ko abarwanyi bayo bateje igihombo kinini ingabo zabateye.
Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant, yavuze ko Israel ifite “igipimo kimwe, ari abaterabwoba ba Hamas muri Gaza, ibikorwa remezo byabo, abayobozi babo, imyobo (indake), ibyumba by’itumanaho”.
Umuvugizi mukuru w’ingabo za Israel, Rear Admiral Daniel Hagari, we yavuze ko ingabo za Israel ziri gukoresha ibikoresho biturika kugira ngo zisenye inzira zo munsi y’ubutaka zacukuwe na Hamas zifite uburebure bwa kilometero amagana munsi ya Gaza.
Indake idasanzwe Hamas yubatse ngo yirinde ibisasu bya Israel