Igisirikare cya Israel (IDF) cyabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Palestine mu Ntara ya Gaza, gusaba lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli Umutwe wa Hamas.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Ishami rya Loni ritangaje ko niritabona ibikomoka kuri peteroli kuri uyu wa Gatatu rishobora guhagarika ibikorwa byaryo kuko nta bushobozi bwo gutwara ibinyabiziga byaryo buhari.
Bibaye mu gihe Israel yahagaritse kwinjira kw’ibikomoka kuri peteroli, amazi, amashanyarazi, ibiribwa n’ibindi byose byanyuraga muri icyo gihugu bigiye muri Gaza.
Igisirikare cya Israel kibinyujije kuri X, cyatangaje ko umutwe wa Hamas urwanira muri Gaza ukwiriye guha Loni ibikomoka kuri peteroli.
Bagize bati “Hari ibitembo by’ibikomoka kuri peteroli biri muri Gaza. Harimo litiro zisaga ibihumbi 500. Musabe Hamas niba hari nkeya yababonera.”
Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko hari ibitaro bimwe bishobora guhagarika gutanga serivisi kuko nta bikomoka kuri peteroli byatumaga imashini zikora ndetse n’imodoka zitwara abarwayi.
Israel yafashe imyanzuro yo guhagarikira amazi, umuriro n’ibindi Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas tariki 7 Ukwakira, cyahitanye abaturage bacyo basaga 1400, abasaga 200 bagafatwa bugwate.
Israel yihimuye irasa kuri Gaza ibisasu byo mu kirere, bimaze guhitana abasaga 5700 ndetse hari gutegurwa igitero cyo ku butaka cyo kujya kurangiza Hamas.