Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe ya Pari Saint Germain aravuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Klian Mbappe na Lionel Messi bapfa mugenzi wabo Neymar Jr.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Klian Mbappe yongeraga amasezerano muri iyi kipe maze anahabwa uburenganzira kuri buri mukinnyi w’iyi kipe ya PSG maze ahita asaba ko Neymar asezererwa muri iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”.
The Daily Star yatangaje ko Mbappé yifuza ko Neymar yava muri PSG, ibyo atumvikanaho na Lionel Messi na we uri mu bafite ijambo rikomeye muri iriya kipe.
Lionel Messi bivugwa ko yifuza ko Neymar yakomeza gukinira PSG bitewe n’ibihe byiza bagiranye muri FC Barcelona, gusa Mbappé ku rundi ruhande akifuza ko yagenda kubera imyitwarire mibi.
Neymar ni umukinnyi wa PSG kuva muri 2017, ubwo yayigeragamo avuye muri FC Barcelona yo muri Espagne. Iriya kipe y’i Paris imusinyisha yari ifite misiyo yo gutwara UEFA champions league, ibyo yananiwe.
Amakuru avuga ko abayobozi b’iyi kipe kuri ubu bifuza kumugurisha kubera imyitwarire mibi, gusa umutoza mushya wa PSG, Christophe Galtier we aheruka gutangaza ko agifite muri gahunda uriya munya-Brésil.