Inshuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (Rwanda Polytechnic) ryatangiye kwakira ubusabe bw’abarangije amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga.
Mu itangazo ryashizwe hanze rigaragaza ko abashaka kwiga mu mashami yayo atandukanye aherereye mu mashuri yayo ari hirya no hino mu gihugu azwi nka IPRCs, rigaragaza ko kwakira ubusabe biratangira kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2024 bikazageza tariki 26 Mata 2024, bivuze ko kwakira ubusabe bizamara ukwezi kumwe.
Bimwe mu bisabwa kugira ngo uzemererwe gusaba kwiga muri IPRCs ni ukuba urangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Imyuga n’Ubumenyingiro anabifitiye impamyabumenyi(Result Slip), Kuba waratsinze neza amasomo abiri mu y’ingenzi yize, Kuba amazina ari ku byangombwa by’ishuri ahuye neza n’ari ku ndangamuntu, Kuba afite E-mail ikora neza no kwishyura amafaranga adasubizwa ibihumbi bitanu.
SOMA ITANGAZO RYOSE UNYUZE HANO
REBA AMASHAMI N’AMASOMO BIGENDANYE