Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin mu buhanzi, yakubise agatoki ku kandi, avuga ko agiye kujyana mu butabera ibinyamakuru byanditse ko asangira ibyibano n’amabandi yajujubije abaturage, avuga ko abafashwe na RIB atabazi.
Iby’uko uyu muraperi asangira ibyibano n’abajura byatangajwe ku wa 2 Mata, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, rwerekanaga abasore batandatu bibisha imodoka, ayo babonye bakajya kwinezaza n’inkumi muri “house party”.
RIB ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bagiye bakora mu turere dutandukanye aho bakoresha “Plaque” bibye, bakajya bazihinduranya.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko nyuma k’umugoroba, bajyaga muri alimentation bakajya kwiba, noneho bagakodesha inzu yo kuraramo (Appartement), bakarara banywa batumiye abakobwa.
Nyuma yo kwiba bagendaga bagakora House Party, bakirirwa banywa, bakarara banywa kuko babaga bibye inzoga zihenze.
Uru rwego ruvuga ko usibye kuba baribaga za Alimentation, mu magaraje, banashikuzaga na za telefoni z’abantu. Ngo bibaga na essence, bakuzuza imodoka hanyuma bababwira ngo bishyure bagahita birukansa imodoka.
Dr Murangira B Thierry yabwiye Itangazamakuru ko aba basore basangiraga ibijurano n’abarimo Ish Kevin, Logan ndetse na Producer Olivier.
Dr Murangira yavuze ko iperereza nirirangira aba barimo Ish Kevin na bo “ukuboko k’ubutabera na bo kuzabageraho”.
Umuraperi Ish Kevin yanyarukiye ku rubuga rwa X yikoma ibinyamakuru byasohoye inkuru zigaruka ku byo RIB yamuvuzeho, ashimangira ko agiye kubirega kuri urwo rwego.
Yagize ati “ Izi nkuru ziri ibinyoma byambaye ubusa. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba Ntago mbazi. Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”
Yakomeje asaba RIB n’ibyo binyamakuru by’imbere mu gihugu byakoze izo nkuru ko nibamara kumenya ko ataziranye n’abo bakurikiranyweho ubujura ruharwa, ko bazeza izina rye.
Ati ” Izi media zakoreshejwe zanduza izina ryanjye zazakoreshwa zose zivuguruza kuko ibi atari ukubanira umuntu umaze igihe yitwara neza nkanjye, Murakoze.”
Abakoresha urubuga rwa X basubije uyu muhanzi ko ibinyamakuru byatangaje iyo nkuru nta kosa bifite na busa, kuko babibwiwe n’urwego rubishinzwe.
Abo basore bafashwe na RIB baregwa ubujurura bukoresheje kiboko, cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kwihesha ikintu.
Kuri ubu bafungiye kuri RIB sitation Remera, Kimihurira na Kimironko. Ibyo byaha bihanishwa ibihano bitandukanye icyo hejuru kigera ku myaka 20 y’igifungo.