Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari umushinga wo kubaka ibikorwaremezo bya siporo bitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.
Igitekerezo cyo kuvugurura iyi Stade y’Igihugu cyatangajwe bwa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2018 ndetse muri Nzeri 2019, amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo, yari yasabwe gushaka ahandi ajya gukorera mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kwagura Stade Amahoro byagombaga kujyana no kuvugurura Petit Stade yakira imikino y’amaboko ndetse no kubaka ibibuga bikorerwaho izindi siporo zitandukanye mu gace ka Remera, kazagirwa igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.
Gusa uyu mushinga wakomwe mu nkokora n’Icyorezo, cyatumye kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa byo kuvugurura iyi Stade bitari byagatangiye.
Umujyanama wa Minisitiri wa Siporo akaba n’Umuvugizi wa Minisports, Karambizi Oleg Olivier, yabwiye Igihe ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro izatangira mu minsi ya vuba kuko ibyangombwa byose n’ibisabwa byamaze gushyirwa ku murongo.
Ati “Imirimo nyir’izina yo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro iratangira vuba aha. Ibyangombwa byose bijyanye n’amasezerano y’uyu mushinga inzego za Leta zibihuriyeho zose zamaze kubyemeranywaho no kuzuza ibisabwa byose ndetse n’amasezerano yamaze gushyirwaho umukono.”
Yakomeje agira ati “Rwiyemezamirimo wahawe aka kazi yamaze kugera kuri Stade Amahoro amaze iminsi afata bimwe mu bipimo bya ngombwa basuzumiraho ubutaka bw’aho umushinga uzakorerwa. Muri iki cyumweru habayeho gusuzuma zimwe mu nkingi zisanzwe zigize inyubako ya Stade Amahoro. Ibi biri mu bikorwa kugira ngo imirimo iremereye ibone gutangira, kandi na yo ni vuba cyane.”
Umushinga wo kwagura Stade Amahoro uzubakwa na sosiyete y’Abanya-Turikiya, SUMMA JV, yubatse Kigali Arena na Stade y’i Diamniadio muri Sénégal. Iyi Stade y’i Dakar iherutse gusurwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, muri iki cyumweru. Karambizi yavuze ko gusura iyi Stade bigamije kureba uburyo yubatswe no kuhigira uburyo Stade Amahoro izajya icungwa.
Ati “Minisitiri [Munyangaju] yasuye Stade nshya ya Dakar mu rwego rwo kureba uko yubatswe, no kuganira n’abashinzwe imicungire yayo. Ni mu rwego rwo kureba hakiri kare uburyo natwe tuzajya dukurikirana iby’imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro. By’umwihariko kandi ni uko kompanyi yubatse Stade ya Dakar ari na yo izavugurura Stade Amahoro. Hari ibyo dukwiye kubigiraho kandi bizafasha mu mirimo igiye gutangira.”
Stade Amahoro ihereye mu gace ka Remera katoranyijwe nk’igicumbi cy’ibikorwa remezo bya siporo. Kuyivugurura byagombaga kujyana no kubaka Kigali Arena yatashywe muri Kanama 2019 ndetse bikajyanwa no kuvugurura Petit Stade n’Inzu y’imikino ya NPC, no kubaka ibindi ikorwa remezo by’imikino itandukanye.
Umuvugizi wa Minisiteri ya Siporo yavuze ko nta cyahindutse muri uyu mushinga ariko bizakorwa mu byiciro bibiri.
Ati “Umushinga wo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro ukozwe mu byiciro bibiri. Mu cyiciro cya mbere hazavugururwa inyubako za Stade Amahoro, Petit Stade ndetse na Gymnase ya NPC. Mu cyiciro cya kabiri, hazubakwa ibindi bikorwa bizunganira iyi ‘Sports Complex’ kugira ngo ibashe kwakira n’indi mikino izajya ifasha abaturage b’i Kigali mu myidagaduro inyuranye.”
Yakomeje avuga ko “Iki cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga biteganijwe ko kizaba kirangiye mu gihe cy’amezi 24.”
Ku bijyanye n’ibigo byakorera muri Stade Amahoro birimo Minisiteri ya Siporo n’ingaga za siporo, Karambizi Oleg yavuze ko byamaze kumenyeshwa ko bigomba kwimuka ndetse n’ibidafite ubushobozi hari uburyo bizafashwa.
Ati “Birumvikana ko abakoreramo bagomba kwimuka. Ibi birareba Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ingaga za Siporo zisanzwe zihakorera. Abahakorera bose bamaze kwandikirwa, basabwa kuba biteguye kwimuka. Abahafite ibikorwaremezo na bo barandikiwe basabwa gutangira uburyo bwo kubyimura , aha twavugamo nk’iminara y’itumanaho na za kompanyi zitandukanye.”
“Gusa icyo twavuga kindi ni uko ingaga za siporo zidafite aho zizimukira na zo twazizirikanye, na zo zizashakirwa aho ziba zimukiye muri iki gihe stade izaba ivugururwa.”
Amakuru twamenye ni uko ibigo bikorera muri Stade Amahoro byabwiwe ko bizimura ibikorwa byabyo bitarenze uku kwezi.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25 bicaye neza, ikunze kwakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’ibirori birimo iby’igihugu. Ifite igice gito gitwikiriye ndetse Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yavuze ko itacyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
Ibi byaturutse ku kuba ibangamira itangazamakuru bitewe n’inkingi ziyirimo, camera zifata amashusho y’umukino ntizibashe gufata ibibera mu kibuga byose.
Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 1983, yakiye umukino wa mbere ubwo yatahagwa tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga Trophée Habyarimana.