Ku wa gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro igkorwa cyo kubaka umudugudu wa Bwiza Riverside Homes i Karama mu mujyi wa Kigali ukaba ari umushinga wo kubaka inzu zigezweho zo guturamo.
Uyu mudugudu wahawe izina rya ‘Bwiza Riverside Homes’ uhanzwe amaso nk’ugiye guhindura isura y’imiturire igezweho kandi iciriritse muri Kigali, wubatswe mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.
Icyiciro cya mbere cyaratangiye, zirindwi zamaze kuzura. Biteganyijwe ko umwaka wa 2023 uzarangira inzu zigera kuri 245 zimaze kubakwa.
ADHI Rwanda Ltd ni ikigo gifite inkomoko kuri ADHI Corporate Group cyashinzwe mu 2011 muri Gabon kikaba gikoresha ikoranabuhanga rijyanye n’igihe mu myubakire y’inzu zigezweho kandi zihendutse.
Kuri ubu iki kigo kigiye kumara imyaka 10 cyubaka inzu zigezweho, nziza kandi zihendutse zo guturamo, zubakanye ikoranabuhanga rifasha mu kurinda ihumana ry’ikirere no kwangiza ibidukikije. Cyitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda baba abafite amikoro aciriritse.
ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka, bakanashishikarizwa guhanga imirimo yabo. Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.
Photos: RBA & IGIHE