Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yajyanwe guhishwa ahantu hatekanye kandi harinzwe cyane nk’uko amakuru aturuka i Tehran mu murwa mukuru abivuga.
Ni icyemezo Iran yafashe nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban wivuganwe na Israel.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyivuganye uyu mugabo, mu bitero cyaraye kigabye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban.
Ni igitero kandi cyaniciwemo abandi bayobozi bakuru b’uriya mutwe.
Iran iza ku isonga mu bihugu bitera inkunga Hezbollah mu buryo bweruye.
Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah rwatumye Al Khamenei ahishwa, Iran iri kuvugana bihoraho na Hezbollah n’indi mitwe irwanya Israel mu rwego rwo kurebera hamwe ikigomba gukurikiraho.