Abaturage bo mu gace ka Inyathi mu gihugu cya Zimbabwe bavuga ko babangamiwe n’inzoka ya rutura iza igafata abagore ku ngufu. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari umuturanyi ufite inzoka y’inkazi imaze kujujubya abantu cyane cyane abagore.
Bavuga ko iyi nzoka iza igafata abagore ku ngufu ikabasambanya ndetse ikabatwara n’amafaranga.
Bagira bati “Abagabo bacu biyuha akuya ngo babashe kugaburira imiryango ariko nta musaruro uboneka kuko amafaranga yose bakoreye abura mu buryo butazwi kandi atigeze akoreshwa. Buri wese ari kwijujuta ari nayo mpamvu dukeka ko ikibyihishe inyuma ari inzoka y’umuturanyi.”
Ibinyamakuru by’i Harare na B Metro bivuga ko umuyobozi wo muri aka gace, Frank Hlalakuhle, yasabye ko abagize iki kibazo bakwegera umuvuzi gakondo wo muri aka gace akabafasha kwirukana iyo myuka mibi.
Ibintu byo gukoresha amarozi ni kenshi bivugwa mu bice bitandukanye muri Afurika ndetse hari n’abatanga ubuhamya buvuga uko bajya barongorwa n’amadayimoni cyangwa abantu batazi neza mu ijoro.