Abavugabutumwa batandatu bagize inama y’abashinze Zion Temple bandikiye umuyobozi wayo Apotre Paul Gitwaza bamushinja kwikubira no kubaheza mu bikorwa bya Zion Temple ndetse babimenyesha bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’inzego za Leta zishobora kugira icyo zibikoraho.
Iyi baruwa yeguza Paul Gitwaza, yashyizweho umukono n’abarimo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kukimunu.
Bose bahagaritswe na Gitwaza mu 2016 ku mpamvu zitandukanye abashinja kugumuka, anasaba abakirisitu be ko abashaka kubakurikira, bafata inzira bakagenda.
Icyo gihe yagize ati:“Rero Bakirisitu ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana na bo mwese mugende, kandi turabaha urwandiko ( Recommandation). Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano na we, yifuza gukorana na we, ndasaba Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”
Aba icyemezo cyabo cyeguza Apôtle Dr. Paul Gitwaza bakimenyesheje abarimo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutabera, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Uwa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro ndetse n’Abayoboke ba Zion Temple bagaragaza ko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo.
Bati “Mwaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye no kurigisa indi, imwe mukayikoresha mu nyungu zanyu bwite ndetse indi mukayimurira mu mahanga bidakurikije amategeko shingiro y’umuryango nta rwego na rumwe mugishije inama cyane cyane twebwe twawushinganye namwe.”
Ikomeza kandi ivuga ko Gitwaza yaranzwe no kugira Zion Temple nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire adakwiriye kugira.
Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo. Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.
Bati “(Inama y’Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center) imaze kubona ko ibyemezo mwafashe ku giti cyanyu bidakurikije amategeko byatumye abakirisitu benshi bava mu gakiza, batatana, ndetse murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone.”
Basoza bavuga ko “kubera izo mpamvu twerekanye […] mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze.”
Umwe mu bazi neza umuzi w’ikibazo cya Gitwaza n’aba bari bamwungirije batangiranye itorero, yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa y’aba ba bishop ari ibitekerezo byatangiye mu myaka ya 2014. Icyo gihe ngo “babivuganaga ikinyabupfura n’uburyarya” noneho mu 2015 bakajya babivuga Gitwaza adahari, yajya afata imyanzuro bakayitambika.”
Urugero ngo ni Salon de Coiffure yari igiye gushingwa, byemejwe na Gitwaza ariko mu gihe adahari agarutse asanga abo ba Bishop bayifunze.
Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangarije Igihe ko iyi baruwa yeguza Gitwaza yayibonye ariko ko bari kubikurikira kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.
Ati “Iyo baruwa natwe twayibonye ariko ntabwo tuzi aho yaturutse kubera ko bariya bantu ntabwo baba muri Zion Temple, baba mu itorero ryitwa World Revival Centre. Uko basinye kuri iriya baruwa bamaze imyaka itandatu barashinze itorero ryabo. Ntabwo rero tuzi niba iriya baruwa aribo bayanditse kuko ntabwo twumva ko umuntu wo mu itorero rimwe yaza kweguza uwo mu rindi, rero natwe turacyari kubikurikira.”
Yagaragaje ko mu gihe byaramuka bigaragaye ko aribo bayanditse ubuyobozi bwa Zion Temple butabifata nk’ibintu bikomeye cyane ahubwo bubona byaba ari ugusiga icyasha itorero. Tuyizere yasobanuye ko batandatu bayanditse batangiye ari abanyamuryango shingiro batangiranye na Zion Temple kandi bari no mu banyamuryango bahagaririye abandi ariko ko atari bo bayitangije.
Yagaragaje ko kugeza ubu bamwe muri bo batari mu Rwanda kuko babiri bari mu Bubiligi undi umwe aba mu Canada ari nayo mpamvu bigoye guhita wemeza ko ari bo bayanditse.
Umukisitu wa Zion Temple waganiriye na Igihe, yavuze ko ibyo aba bapasiteri bavuga nta shingiro. Yumvikanishije ko ntacyo bakora ngo bashyigure Gitwaza.
Ati “Icyo Gitwaza abarusha, ni ubwenge. Ni Docteur ufite PhD ebyiri, abarusha kandi imyaka myinshi mu gakiza. We yakijijwe ku myaka 14, se yari Pasiteri, ubuzima bwe bwose ni ugusenga.”