Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangiza iperereza ku bafana ba Kiyovu Sports baheruka gutuka mu buryo bukomeye umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Salima yatutswe n’abasifuzi ba Kiyovu Sports, nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ikipe yabo yaguyemo miswi na Gasogi United 0-0.
Uyu musifuzi mpuzamahanga ni we wari wawuyoboye.
Ubwo umukino wari ukiba abafana ba Kiyovu Sports bumvikanye baririmba indirimbo zarimo ubutumwa bwita Mukansanga ’umukecuru’, mu gihe ukirangira bwo bamuririmbiye bamwita “maraya”.
Icyo gihe kandi umwe mu bafana wari kuri Stade ya Bugesera yashatse gusagararira Salima Mukansanga biba ngombwa ko akumirwa n’abashinzwe umutekano, hanyuma bagenzi be bari baririmbira Salima bagira bati: “Uri maraya, uri maraya, uri maraya!”
FERWAFA ivuga ko yamenye ibyabaye ndetse ko abafana babigizemo uruhare bazabihanirwa, nk’uko Jules Karangwa usanzwe ari umuvugizi wayo yabitangarije Times Sport.
Yagize ati: “Turi gusuzuma ibyabaye. Byamaze gushyikirizwa Komisiyo ishinzwe imyitwarire, icyo twakora ni ukubahana nibirangira. Ntabwo ari igisubizo cyihuse, ariko icyemezo kizafatwa.”
Mu gihe byagaragara koko ko Salima yatutswe Kiyovu Sports yacibwa amande, hanyuma abafana babigizemo uruhare bagakumirwa ku kibuga imikino ibiri ndetse bakanacibwa amande, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 55 y’amategeko ya FERWAFA.
Abafana ba Kiyovu Sports batangijweho iperereza mu gihe kuri uyu wa Mbere hari abasabye imbabazi Mukansanga biciye muri Perezida wabo, Minani Hemedi.