Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage.
Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera.
Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera hamwe ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 (2024-2029).
Abitabiriye uyu mwiherero barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2024/2025, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari, ubukangurambaga mu baturage ndetse na gahunda z’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere.
Ikibazo cy’ibura ry’isoko ku musaruro ahanini w’umuceri ngo abayobozi b’uturere baricecekeye bigeza ubwo bivuzwe n’umukuru w’Igihugu. Minisitiri Musabyimana kandi ntiyumva ukuntu umuceri wabura isoko n’ibigo by’amashuri biwukenera.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Musabyimana yashimiye aba bayobozi ku ngamba bafatiye muri uyu mwiherero zirimo izo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nk’Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi.
Abayobozi kandi basabwe gufata ingamba zo gukura abaturage mu bukene; gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; kwita ku isuku, gukangurira abaturage kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) no kurwanya ibyaha hashyirwa imbaraga mu kunoza imikorere y’irondo.