Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda itari gukinwa, amakipe yose ari mu karuhuko usibye amwe n’amwe yatangiye imyitozo ku bakinnyi bari hafi.
Abakinnyi benshi ba Kiyovu Sports ntibigeze barya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kuko amafaranga baheruka guhabwa nk’umushahara, bayaheruka mu Ukwakira.
Ibi bisobanuye ko ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza batigeze baca iryera amafaranga bakoreye. Uku ni na ko icyizere cyo kuzabona ukwezi kwa Mutarama 2023 kigenda kiyoyoka ku bakinnyi ba Kiyovu Sports.
Uko icyizere cyo guhemba kibura, ni nako ubuyobozi butari gutinyuka gutumiza abakinnyi b’ayo b’abanyamahanga cyane cyane abatuye i Burundi, kuko kubazana ntacyo kubaha gihari na byo ari ingorabahizi.
Amakuru aturuka muri Kiyovu Sports avuga ko kandi abakinnyi bahari na bo nta gahunda yo gusubukura imyitozo ihari, kuko utakora imyitozo wicira isazi mu jisho.
Kiyovu Sports irimo ibibazo byo gushaka uko ihemba abakinnyi ifite, biragoranye ko izakora ibyo yiyemeje birimo kongeramo abakinnyi mu ikipe barimo Akuki Djibrine wo muri Mukura VS, wahinduye intekerezo akajya kwiganirira na AS Kigali FC.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntabwo buragira amakuru buha abakinnyi kuri icyo kibazo, ahubwo gahunda yo kuganira kuri icyo kibazo hagati y’abakinnyi na bo, iteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki 9 Mutarama cyangwa ku wa Kabiri, tariki ya 10 Mutarama 2023.
Kiyovu Sports yasoje igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri, aho inganya amanota 30 na AS Kigali FC ya mbere.