Mu gihe hirya no hino ku isi buri gihugu kiba gifite ibyanya bitandukanye bikurura ba mukerarugendo aho usanga harimo n’inyamanswa zitandukanye yewe nyinshi ari inkazi, umwe mu bakerarugendo wari utangiye gukorakora intare yamukoreye ibintu bidasanzwe aho yahise imuruma urutoki.
Mu mashusho yasakaye kuri instagram agaragaza umukerarugendo wo muri Jamaica wari wajyanye n’inshuti ze gusura agace kororerwamo inyamaswa maze ubwo yageragezaga gukinisha iyi ntare ayereka urukundo imuhekenya urutoki iraruca.
Mu mashusho uyu mugabo yumvikanaga asakuza atabaza ngo arebe ko intare yamurekura ariko birangira irumye urotoki irusigarana mu kanwa maze uwo mukerarugendo na we agwa hasi.
Mu Rwanda kandi naho dufite ubukerarugendo bushingiye ku nyamanswa aho nyinshi ziba muri parike y’igihugu y’Akagera ndetse no mu Birunga habamo ingagi. Mu gihe bamwe mu bakerarugendo baba bagiye kuzisuba bakunda gushaka kwifotozanya na zo bazikorakora ariko si kenshi ko zihita zifata umwanzuro wo kubaruma.