Imirwano ishingiye ku makimbirane yo ku mupaka yongeye kubura hagati y’ibihugu bibiri byo mu Burayi; Armenia na Azerbaijan, aho bivugwa ko umubare utaramenyekana w’abasirikare ba Azerbaijan bahasize ubuzima .
Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ije ikurikira imirwano iheruka kuba hagati y’ibihugu by’abanzi, biheruka kurwana mu 2020 bipfa akarere ka Nagorno-Karabakh ko ku mupaka ubihuza.
Buri ruhande rwashinje urundi gutangiza intambara. Minisiteri y’ingabo ya Armenia mu itangazo ryayo yavuze ko Azerbaijan yatangiye “irasa urufaya rw’amasasu” ku birindiro by’ingabo za Armenia mu cyerekezo cy’imijyi ya Goris, Sok, na Jermuk saa sita n’iminota itanu z’ijoro kuri uyu wa Kabiri (20:05 GMT). Ingabo za Azerbaijan zakoresheje drone, ndetse n ’“imbunda ziremereye n’izirasa kure”.
Iyi minisiteri yongeyeho ko “Ingabo za Armenia nazo zasubije bikwiye.”
Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Azerbaijan ariko yashinje Armenia “ibikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano” hafi y’uturere twa Dashkesan, Kelbajar na Lachin ku mupaka, yongeraho ko ibirindiro by’ingabo zayo “byaje kwibasirwa”.
Idatanze imibare, minisiteri y’ingabo ya Azerbaijan yemeye ko yapfushije abasirikare.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ihangayikishijwe cyane na raporo z’ibyo bitero nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Ku wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagize ati: “Nkuko tumaze kubisobanura neza, nta gisubizo cya gisirikare cyakemura amakimbirane.” Ati: “Turasaba ko imirwano iyo ari yo yose ya gisirikare yahita ihagarara.”
Kuva intambara yo mu 2020 yarangira, hakunze kuvugwa gukozanyaho bya hato na hato hagati y’ibi bihugu ku mupaka ubihuza. Mu cyumweru gishize, Armenia yashinje Azerbaijan kuba yarishe umwe mu basirikare bayo mu gitero ku mupaka.
Muri Kanama, Azerbaijan na yo yavuze ko yabuze umusirikare, ingabo za Karabakh zivuga ko abasirikare bayo babiri bishwe abandi barenga icumi barakomereka.
Aba baturanyi bamaze kurwana intambara ebyiri mu karere ka Nagorno-Karabakh, agace gatuwe cyane n’Abanyarumeniya muri Azerbaijan.
Amakimbirane yatangiye bwa mbere mu mpera z’imyaka ya za 1980, igihe impande zombi zategekwaga n’Abasoviyeti maze ingabo za Armenia zigarurira uduce twinshi hafi ya Nagorno-Karabakh imaze igihe kinini izwi ku rwego mpuzamahanga nk’ubutaka bwa Azerbaijan, ariko dutuwe n’abaturage benshi bo muri Armenia. Abantu bagera ku 30.000 bapfiriye mu ntambara yakurikiye.
Azerbaijan yagaruye utwo turere mu mirwano yo mu 2020, yarangiranye n’amasezerano yagizwemo uruhare n’u Burusiya, abaturage ibihumbi n’ibihumbi basubira mu ngo bari bahunze. Abantu barenga 6.500 bahasize ubuzima mu ntambara y’ibyumweru bitandatu.
Kuva icyo gihe abayobozi b’ibihugu byombi bahuye inshuro nyinshi kugira ngo batunganye amasezerano agamije kuzana amahoro arambye.