Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye kubeshya Isi zivuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye kohereza ingabo zayo, RDF, ku butaka bw’iki gihugu.
Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Nyakanga 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain.
FARDC yabikoze isa n’itanga intabaza, ivuga ko ifite amakuru ashingiye ku itangazo yavuze ko ryashyizwe hanze na Leta y’u Rwanda, ku wa 18 Nyakanga 2023, rivuga ko rwiteguye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa RDC.
Rigira riti “Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko iryo yoherezwa ry’ingabo rizasobanurwa nk’igitero kigamije guhashya FDLR/FOCA.’’
Ibi ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka kuko nta tangazo na rimwe Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri uwo munsi.
FARDC yakomeje ishinja RDF ko isanzwe ikorera ibikorwa by’ihohoterwa ku butaka bwa RDC binavamo impfu ndetse bikanateza umutekano muke n’iterabwoba mu Banye-Congo.
Ibi birego u Rwanda ntirwahwemye kubihakana no kwerekana ko nta shingiro bifite ahubwo bigamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.
RDC ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo byayo bwite idashaka gukemura ahubwo ikarubyegekaho.
Muri iryo tangazo, hari aho FARDC inavuga uduce tumwe na tumwe RDF irimo nka Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Ngo umwanzuro wo kohereza ingabo ni ukwemeza byeruye ko ingabo za RDF ziri ku butaka bwa RDC nyuma yo gusibanganya ibimenyetso ku byaha by’ubwicanyi n’ibindi byakorewe i Kishishe na Kalake.
Mu gusoza, FARDC yijeje ko yiteguye guhangana n’uzagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, ishimangira ko “mu gihe izagabwaho igitero ku butaka bwa RDC bigizwemo uruhare na RDF na M23, ingabo ziteguye gusubiza.’’
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko bitumvikana uburyo FARDC isubiza ku itangazo ritabayeho.
Yakomeje ati “Ejo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda ntiyigeze ishyira hanze itangazo haba ku mbuga nkoranyambaga zayo cyangwa kuri website cyangwa mu itangazamakuru.’’
“Ntibisanzwe ndetse ntibikwiye ko igisikare cy’igihugu gifata umwanya wo gutangaza inyandiko ndende ku itangazo ritabayeho.’’
Yongeyeho ko FARDC yerekana umurava mu itumanaho mu bijyanye na politiki kurusha ku rugamba.
Edwin Musoni we yagize ati “Birasekeje bihagije. FARDC yicurira amatangazo hanyuma ikajya kuyasubiza. Mbega umukino wa cyana.’’
Dr. Dash na we yanditse agaragaza ko ibyo Abanye-Congo bakora bidakwiye ndetse ashimangira ko Ingabo za RDF zihari koko bitayoberana.
Ati “Aba ba-Zairwa hari igihe babura icyo gukora igihugu bagitereranye bakibuka ko u Rwanda rubaho bagomba guhimba akazi ku munsi maze bakandika! Twagiyeyo babimenya! Nta nyungu iri mu kujyayo. Umunsi wa murongo bawurenze CNN ni yo izabara iyo nkuru.’’
Rwandan 2023 na we ati “Iki gisirikare cya RDC kiyobowe nk’inyeshyamba.’’
Ikinyoma cya FARDC cyaje nyuma y’igihe gito hakwirakwijwe ibihuha bindi byavugaga ko RDF yari yateguye gushoza intambara kuri RDC, ku buryo rwiyomekaho bimwe mu bice byayo.
Byavugwaga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame ngo azohereza Ingabo z’u Rwanda zikagaba igitero ku Mujyi wa Goma ku wa 12 Nyakanga 2023.
Minisiteri y’Ingabo yavuze ko aya “makuru ari ibihuha” bikwiye kwitonderwa ndetse nta shingiro afite.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.