Amagambo akomeje kuvugwa hagati y’abaturage ba Uganda ndetse n’u Rwanda nyuma y’amagambo Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangarije ku rukuta rwe rwa twitter.
Gen. Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni, yatangaje ko intambara yari ikwiye kuranga u Rwanda na Uganda ari iy’Abagore n’abakobwa b’ibihugu byombi bagakwiye guhangana bareba abarusha abandi ubwiza.
Mu magambo ye kuri twitter yagize ati:”Intambara dushaka hagati y’u Rwanda na Uganda ni iy’Abagore bajya impaka ku bafite uburanga kurusha abandi. Iri rushanwa twagakwiye kujya turitegura buri mwaka ndetse tugashiraho n’ibihembo”
Benshi mu baturage ba Uganda n’u Rwanda bakurikira uyu muyobozi batangiye gushotorana bose berekana ko ari bo bafite abakobwa beza kuri buri ruhande.
Iyi ntambara y’amagambo hagati y’Abanyarwanda na Bagande ku barusha abandi abakobwa beza si ubwa mbere ibaye kuko ari kenshi ku mbuga nkoranyambaga aba baturage b’impande zombi bagaragaye baratirana abakobwa b’uburanga gusa benshi bakemeza ko u Rwanda ruyoboye ku kugira abakobwa benshi.
Gen. Muhoozi aherutse i Kigali mu biganiro na Perezida Paul Kagame ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe kinini utifashe neza ndetse bikaba byaratanze umusaruro kuko hadaciye igihe bibaye umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna/Katuna wahise ufungurwa.