Umuhanzi Andy Bumuntu usigaye akora nk’umunyamakuru kuri Kiss Fm akomeje gutaramirwaho nyuma yaho hasohotse amafoto ubwo yari ari mu kiganiro akora cya “Breakfast with the Star” buri wa gatanu aho baba batumiye icyamamare bakaganira.
Muri aya mafoto yagiye hanze yagizwe igitaramo, benshi bakoeje kwibaza ku nkweto Andy Bumuntu yari yambaye aho benshi bakomeje kuyitaramiraho ndetse no kuyiruhuriraho umutima batera urwenya dore ko ari no muri weekend.
Ni inkweto z’umukara iteye neza neza nka zimwe zambarwa n’ingabo z’igihugu cyangwa se abandi bakora akazi k’umutekano aho benshi banatebyaga bavuga ko hari igihe mu minsi yashize bagufataga uyambaye uri umu sivili ugakubitwa inkoni z’akabwana.
Usibye kuba ziteye nk’izingabo, izi nkweto benshi bamunengaga kutazigirira isuku aho bavuga ko atazitaho bibaza niba yaba yarabuze amafaranga yo kugura umuti w’inkweto wo kuzitera ku buryo bigera aho zihindura ibara zigasa nk’ibitaka.
Uwitwa Mwizerwa Chalbert we yagize ati “Ubu iyo azitera umuti byari kumutwara iki?”
Andy Bumuntu amaze iminsi agiye gukora kuri Kiss FM aho ari gukorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Break Fast’ cya mu gitondo mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss.’