Polisi y’u Rwanda yashize umucyo ku kibazo cyari kimaze iminsi kijujutirwa n’abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali aho bavugaga ko camera zo ku muhanda bise Sofiya zibandikira amande yo kurenza umuvuduko kandi batawurengeje bakurikije ibyapa byo ku mihanda.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta kamera izongera gushyirwa ku cyapa kiri munsi ya 60/h nkuko byari bisanzwe muri uyu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi kamera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.
CP Kabera ati ” Icyakozwe ni uko kamera zose ziri mu mujyi zizajya zandikira abantu barengeje umuvuduko wa 60. Abantu bose barengeje uwo muvuduko zizajya zibandikira, icyo cyumvikane. Ikijyanye n’ibyapa bigiye kwiyongera haba mu mujyi n’ahandi. Hari inzego zibishinzwe ziri kubyongera n’ahandi mu gihugu, bagomba gukomeza kubyubahiriza.”
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hadutse ukwijujuta kw’abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali bavugaga ko kamera zipima umuvuduko zanyuranyaga n’ibyapa byo ku muhanda.
Urugero rwatanzwe ni aho imodoka yanyuze ku cyapa cyanditseho 60 ku isaha, Sofiya yahitaga imwandikira ngo yarengeje umuvuduko, bityo abatwara ibinyabiziga bakaba bari baraheze mu gihirahiro niba baza kumvira icyapa cyangwa Sofiya.
Iyi ngingo yatumye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko gikwiriye gukemuka. yavuze ko umuvuduko mwinshi atari mwiza kuko uteza impanduka ariko ko no kugenda ku buryo umuntu akererwa kugera iyo ajya nabyo atari byo ibintu benshi bavuga ko ari we wabakoreye ubuvugizi none bikaba biri kujya mu buryo.