Nge ubabarira iyi nkuru nitwa Mwiza Ketty, mu buzima tubamo bwa buri munsi nkuko umuhanga Abraham Maslow abivuga dukenera gukundwa ndetse no gukunda kugira ngo tubeho twishimye . Nubwo mu miterere yacu abantu turangwa no kwikunda ndetse no kuba ba nyamwigendaho ariko dukunda cyane abantu batwitaho cyane cyane iyo Atari ababyeyi bacu ahubwo ari abakunzi bacu.
Mu mwaka wa 1997 nibwo mama yanyibarutse, byari ibyishimo bidasanzwe ku muryango ndetse no ku nshuti z’umuryango. Nararezwe nk’abandi bana bose ndakura. Nkiri muto hari umuryango wari inshuti yo mu rugo ufite umwana w’umuhungu witwaga Manzi. Umunsi umwe baradusuye , nge na Manzi ku myaka yacu 5 twarishimiranye nk’abana kubwo amahirwe twajyanywe kwiga ku ishuri mu ishuri ry’inshuke.Twahereye ubwo dukundana tunasangira ariko by’ubwana, byaje kuba birebire twese twaba turi mu rugo umwe akaba atashobora kurya atabonye undi. Imyaka yaricumye tugera mu kiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye nabwo tujya kwiga ku kigo kimwe.
Uko imyaka yahitaga indi igataha ni ko urukundo rwacu rwarushagaho gukura, twese twishyiramo ko tuzabana nk’umugore n’umugabo ariko nge namukundaga cyane kuko yari umuhungu w’uburanga, ufite n’umutima mwiza kandi utandukanye nabo twita abo iyi minsi. Umunsi umwe Manzi yisanze afite inshuti ku ishuri z’abahungu bagenzi be (Kalisa na Ntwari) aba bombi bari abahungu beza ariko bafite ingeso mbi: banywaga inzoga bakarengera, basuzuguraga ubuyobozi bw’ikigo, basambanya abakobwa batandukanye gusa igitangaje ni ukuntu baterwaga ishema no kugenda bavuga ko bariye abana benshi nkaho ari igikorwa cy’ubutwari.
Tugeze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye natunguwe nuko Manzi yaje akansaba ko twaryamana gusa ndabyanga, mubwira ibibi byabyo arankundira aranyumva twemeranya ko buri umwe azabona ubwambure bw’undi ari uko twashakanye. Iki gihe nabayeho nk’uri mu nzozi cyangwa se nkaho nibera mu buzima bwo kurota ku manywa na ni joro, narize amarira menshi, nigunze kenshi, nasenze kenshi gusa ikibabaje cyane nasinziriye gake gashoboka.
Muri uyu mwaka bisa naho nabonye Manzi utandukanye nu wo nari nzi 100%. Mu mpera z’icyumweru ku munsi wa gatandatu nagiye mu ishuri gukora isubiramo , mbona hari ishuri ritakamo itara kuko ntakundaga akavuyo natekereje ko iryo shuri nta muntu uririmo, nararyegereye nkabakaba ahari itara ndaricana, mbona harimo abahungu batatu n’abakobwa batatu gusa igitangaje kurushaho kandi kibabaje nasanze Manzi ari hanwe nundi mukobwa. Icyansonze kandi kikananyica nasanze arimo asambanya uwo mukobwa, muby’ukuri sinabyiyumvishaga ahubwo narushijeho kumva ndi mu nzozi .
Ibyo bimaze kubaho nabayeho ntunzwe n’amarira ndetse n’agahinda, kurya byarananiye, kwiga birananira ndetse numva nanze abantu bose, naje gutaha ngeze mu rugo mbibwira mama aranyihanganisha, ampa impanuro nyinshi zitandukanye kandi ambwira ko ikintu cyose kimbayeho mu buzima ngomba kugikuramo isomo. Iki gihe nibwo nize ko impamvu nta muntu muzima bashyira mubatagatifu ari uko baba bateganya ko igihe n’igihe ashobora guhinduka.
Nyuma y’ibyumweru bibiri naje gusubira ku ishuri ariko nabwo kubera ingano nyinshi y’urukundo nakundaga Manzi ntago nari nakiyakiriye, numvaga nibura nshobora kwakira ko yampemukiye nyuma y’imyaka nk’ibiri. Agahinda karanyigaruriye, umunabi utaha umutima wange ku buryo nabonaga Ntwari na Kalisa, Manzi, abo bakobwa ndetse n’ishuri babikoreyemo umuvu w’amarira ugashoka ku matama yange. Ku cyumweru nagiye gusenga bigisha ijambo rivuga ko Imana ivura igikomere binyuze mu gusenga nkumva ninjya mu byo gusenga bizamfata umwanya kuko imbaraga nakoresheje nkunda Manzi numvaga arizo nakoresha nsanga Imana ngo imfashe kumwikuramo. Hashize iminsi ibiri Manzi yantumyeho umwana witwa Mutesi twasenganaga ngo aze ambwire ko Manzi anshaka ngo tuganire.
Ep 2 Loading…