Bakunzi bacu nkuko twabibabwiye iki ni igice cya kabiri cy’inkuru yacu y’umunsi aho mu gice cya mbere duherukana Manzi antumaho Mutesi ngo ambwire ko anshaka.
Mutesi yaje kumbwira ko Manzi anshaka mu gahinda kagaragara mu maso gaherekejwe n’inseko y’uburibwe n’amarira azenga mu maso namubajije icyo Manzi anshakira. Mutesi yansubije ko atabizi, mbanza kwanga kugenda ariko umutima umbwira ko ngomba kujyayo. Nagiye kumwitaba numva umutima wange wuzuye agasuzuguro n’ubushizi bw’isoni budasanzwe kuko kuri nge numvaga ari nko kujomba akabaru k’umwase mu nkovu yari itangiye kuma.
Manzi n’isoni nyinshi namutungutse imbere arambwira ngo nicare, akibimbwira kwifata byarananiye amarira menshi ashoka ku matama yange. Manzi yaranyitegereje abura icyo yakora, aratekereza ati nimwegera ngo muhanagure bitewe n’amarira nariraga avanze n’umujinya yumva ko ahari ndibumukubite.
Ako kanya yaje avuga mu ijwi rya manzi wange wa kera nakundaga, arambwira ati Mukundwa, bitewe nuko iryo zina narindimenyereye atarampemukira narushagaho kumva arimo ansonga mu mutima nuko kumwitaba birananira arongera ati Bea, najya kumwitaba ikiniga kikaniga bikananira. Narize amarira menshi cyane arapfukama ansaba imbabazi andusha kurira mu ijwi riranguruye yararize abanyeshuri bari hafi aho baza kudushungera, bisa nkaho ari igihano yari yihaye kandi yashakaga ko abo banyeshuri baza nuko bakitugose arangurura ijwi avuga muri make ibyacu ansaba imbabazi nabo bumva.
Ushinzwe imyitwarire yacu mu kigo yaraje aratujyana aratuganiriza , nyuma ahamagara umwe kuri umwe, ambajije niba nababariye Manzi mbikuye ku mutima mubwira ko ntaramubonera imbabazi mu mutima wange. kuva uwo munsi ushinzwe imyitwarire yacu yatangiye kuntereta.
Mbifatanije n’agahinda nari mfite yaramfatiranye nange mwemerera urukundo nk’umuti wo kwivura agahinda nari maranye iminsi. Kuva ubwo yatangiye kujya anyitaho, akampa imbuto n’izindi mpano za hato na hato nka zakira ntagihunga simenye ko ndiho ninaga mu mwobo ntazabasha kwikuramo. Nyuma y’ukwezi dukundana yaje kunsaba ko abanyeshuri nibajya kuryama ndibuze mu icumbi rye tukaganira, ntakuzuyaza nagiyeyo. Twaganiriye byinshi atangira kunkorakora, turasomana biza kurangira kwifata bitunaniye dukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Nyuma y’icyumweru nk’itariki nagiragamo imugongo narategereje ndaheba ntangira gukeka ko ntwite, nipimye nsanga koko ndatwite.
Ntakindi cyari gukurikiraho kitari ukumubwira ko nasamye inda ye cyane ko ari na we wambere twari tubikoranye. Nkibimubwira ntakindi yambwiye yahise ambwira ati ”Ketty” nti karame, arambaza ati ugiye kumfungisha koko? Ndamubwira nti oya nge we ndagukunda kandi nubwo uri umuyobozi wange kandi ukaba undusha imyaka 15 ariko nari nagukunze kandi twabikoze utampatirije.
Nkuko amategeko y’u Rwanda abigena nk’umuntu wari uteye inda umunyeshuri noneho uri munsi y’imyaka 18 yagombaga gufungwa.Yahise ambwira ati ”inda tuyikuremo” nk’umuntu wasengaga umutima watangiye kundya ntekereza ukuntu nahemukiye Imana nsambana nkaba ngiye no guhemuka nica umwana w’umuzira ntenge.
Nafashe umwanya uhagije wo kubitekerezagaho nkusanya impamvu zose zituma ntawundi muntu numwe ugomba kumenya ko natwaye inda kuko numvaga ari igisebo kuri nge no ku muryango wange, nemera kwica mba nkoze ibyaha bibiri nzarinda nsaza nkicuza binandya mu mutima. Maze gukuramo iyo nda ntarakira neza nagiye mu ishuri mpura n’ikibazo cyo kuva amaraso menshi cyanee! byaje kurangira bansohoye mu ishuri banjyana kwa muganga ndavurwa ndakira.
Nyuma y’icyumweru mvuye kwa muganga umuyobozi w’ikigo ushinzwe amasomo yantumijeho mu biro bye, nagiye kumwitaba ambaza byose uko byagenze. Icyo ntamubwiye cyonyine ni uko inda nari nayitewe n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire yacu, guhera ubwo na we yaramfatiranye ambwira ko agiye kubibwira ababyeyi bange bagashakisha umuntu wanteye iyo nda bakamuhanira icyo cyaha.
Naramwinginze cyane ndanarira musaba ko atabibwira ababyeyi bange kuko numvaga banyanga cyangwa bakanyica. Mu by’ukuri yari umugabo ukuze ufite umugore n’abana 5, kumwinginga kwange na we yahise abigira iturufu yo kuntereta, atangira kunganiriza ukuntu umugore we ari mubi kandi mu cyumba atamunezeza nkuko abishaka. Guhera ubwo na we yatangiye kujya ansambanya uko ashatse namubwira ko mbirambiwe akambwira ko azahita ashyira hanze ibyange byose kandi ko nge nta gihamya n’imwe mfite igaragaza ko yansambanije.
Muri iyo minsi nabayeho nk’umucakara w’umusazi ndetse w’insuzugurwa, murabizi ukuntu abanyeshuri baserereza nabo bari baratangiye kunkeka aho nyuze hose nkabona barandyanirana inzara nkumva nuzuye isoni n’ikimwaro. Natekereje kugana Imana ngo nsenge nkumva nyuma y’ibyo nakoze nayo itambabarira, naje gutekereza kwiyahura nabyo birananira nyuma numva bindenze natekereje ko nabibwira Manzi kuko ari we twari tuziranye bigiye kure kandi kuko we twakundanyeho numvaga ari we uri bungirire impuhwe. Byarangiye mfashe umwnzuro nange mutumaho Mutesi ngo amubwire ko mushaka.
Ep 3 Loading!!!!