Abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga mu minsi ishize batunguwe no kubona amashusho ya Alyn Sano ari kurigata ‘gateau’ ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo.
Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza uko byagendekeye uyu mukobwa ariko byari bigoye guhita usobanukirwa neza aho aya mashusho yavuye.
Amakuru yamenyekanye ko aya mashusho yafashwe ubwo Alyn Sano yarimo gukora indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.
Mu kiganiro n’umwe mu bari bahari ubwo amashusho y’iyi ndirimbo yafatwaga, yagize ati “Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’umusore waciye inyuma umukobwa, undi nawe ararakara ashaka ikintu kibi yamukorera ahitamo kumuca igitsina. Iyira ‘gateau’ Alyn Sano ayifashisha mu gusobanura iby’uwo musore yaciye igitsina akanakirya mu gihe umuhungu we azagaragara anaziritse inyuma ya Alyn Sano.”
Uwaduhaye amakuru yahishuye ko bagowe bikomeye no kujya gushaka aho bakoresha iyi ‘gateau’ kuko buri wese yatungurwaga n’icyo bagiye kuyikoresha.
Iyi ndirimbo Alyn Sano yitegura gusohora mu minsi mike, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kiizi irangizwa na BOB Pro, ni mu gihe mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na James Rooney.