Umuyobozi w’Ingabo za FARDC mu Mujyi wa Baraka, Col David Ipanga, avuga ko imodoka yari irimo ibiribwa byakusanyijwe n’abanyamulenge batuye hanze y’igihugu yari igenewe gufasha abakuwe mu byabo bari mu Bibogobogo, yatwikiwe ku musozi witwa Mongemonge, abantu bane bari babitwaye baricwa.
Ibi Ipanga avuga ko umu motari wari uvuye mu Bibogobogo na we yishwe, ibiribwa birasahurwa, imodoka, moto eshatu n’ibindi biribwa byari bisigaye bitwika n’abantu bitwaje imbunda batamenyekanye.
Ipanga ahamya ko aba bantu bane bari mu modoka ari abantu basanzwe bari batwaye iyo nkunga, atari abo mu miryango y’ubutabazi.
David Ngirumukiza, uhagarariye abakuwe mu byabo n’imirwano yo mu Bibogobogo, yatangarije VOA ngo ” Bibaye mu gihe nta bufasha na bumwe bwa ONG turabona. Kuva le 13 z’ukwezi kwa 10 hatangiye intambara, kugeza ubu nta assistance humanitaire. Abantu ntashobora kuvuga izina bashyizemo abasore bitwa Wazalendo. Bivuze ko nta bufasha bwagera mu Bibogobogo. Aha hantu hari ingo 700 zidafite ubufasha.”
Kuva mu Kwakira 2021, ibitero bya Mai Mai byishe abantu 200, bitwika insisiro/ imihana 18 ndetse ibihumbi bava mu byabo. Uduce twa Fizi, Uvira na Mwenga twaranzwe n’imirwano kuva mu 2017.