Mu Mudugudu wa Barizo, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze hari isanteri yitwa Kampala. Si uko hatuye Abagande, ahubwo abanyweraga amafaranga bakuye Kampala ni bo batumye hitwa gutyo.
Bamwe mu baturage batangarije Bwiza dukesha iyi nkuru ko kuba aha ntu hitwa Kampala byatewe n’abantu bavaga gupagasa, bakabahanza bahanywera inzoka, bakabyina bigana ibyo babonye i Kampala muri Uganda.
Umusaza witwa Miruho, yavuze mu 1955, asanga iyi santeri ihari.
Yagize ati “ Iyi santeri namenye ubwenge ihari ariko itameze uku, hari utuzu tubi bitaga amahoteli, aha hafi hose hari amatovu. Abatumye hitwa Kampala rero, ni ba sogokuruza babaga bavuye gupagasa muri Uganda, abenshi muri bo bapagashije mu Mujyi wa Kampala. Iyo bazaga bafite amafaranga, mbere yo kujya iwabo, babanzaga kunywera hano agacupa, bakabyina bigana ibyo babonye I Kampala. Kwari nko kugira ngo bigane iby’aho.”
Mwarimu Nteziyaremye avuga ko “ Abo basaza bageraga hano bafite na radiyo bavanye i Kampala, bose bakahahurira, baravuga bati na hano reka tuhite Kampala. Ubwo uwabaga yazanye radiyo twararaga iwe turi guceza.”
Rwamirera Pierre Celestin we ati” Bageraga hano buri wese akahanywera icupa. Bize amayeri yo kuhita Kampala kuko iyo bahageraga basangaga abantu baceza, ari umujyi ukomeye. Iyo babaga bahaze agacupa rero, banezerewe, baravugaga bati aha naho hahindutse Kampala, izina rifata rityo kandi niko bizahora.”
Iyi santeri ya Kampala, iri ku muhanda Musanze-Vunga, aho kaburimbo igarukira, irimo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nk’utubari, amaduka n’ingo z’abaturage zisanzwe.