Ingona nini cyane kurusha izindi mu Burundi, binavugwa ko imaze kurya abantu barenga 300 yatunguranye ubwo yacikaga imitego y’abahigi b’Abafaransa bashakaga kuyifata ari nzima.
Iyi ngona izwi ku izina rya Gustave iba mu Kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’u Burundi ndetse ngo ikomeje gukura umutima abahatuye.
Bivugwa ko ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.
Abashakashatsi benshi bagerageje ibishoboka ngo bahitane iyi nyamaswa yateye ubwoba benshi ariko birabananira.
Kuri ubu igendana inkovu eshatu z’amasasu yarashwe ariko ntagire icyo ayikoraho n’abagerageje kuyifata ari nzima ntacyo bagezeho.
Itsinda ry’abahigi ryari riyobowe n’Umufaransa Patrice Faye, ryagerageje gutega iyi ngona no gushyira uduhendabana two kuyireshya ariko ikabireba ikihitira, hagafatwa izindi ngona ntoya.
Gustave [ingona] yakomeje kwerekana ko ifite imbaraga kuko n’igihe bagerageje gutega imitego bashyizemo inyamaswa nzima basangaga nta zirimo na yo yagiye.
Bwa nyuma bakuyeyo amaso, ubwo bategaga umutego umeze nk’igisanduku, bashyiramo ihene nzima amajoro arirenga ariko bagarutse basanga wa mutego waguye mu mazi, ihene yaragiye kera n’ingona itafashwemo.
Faye wamaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi kuri iyi ngona yabwiye BBC ko ikubye inshuro eshatu mu bunini izindi zo mu Burundi, kandi ari ingome cyane.
Yavuze ko ubugome bwayo bukunda kugaragara iyo ivuye ku kirwa ibaho igiye gushaka ingore, ikarya abantu mu gihe iri mu rugendo yumva ikeneye gushaka icyo kurya.