Uburusiya buvuga ko mu gitero cyabwo kuri Ukraine bugiye kwibanda mu “kubohora” uburasirazuba, ibica amarenga ko bishoboka ko iyi ari impinduka mu mayeri y’urugamba.
Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko intego za mbere iki gitero cyari cyihaye zarangiye, kandi ko Uburusiya bwagabanyije ubushobozi bwo kurwana bwa Ukraine. Igitero cy’Uburusiya cyasaga nk’ikigamije gufata byihuse imijyi ikomeye no kuvanaho leta ya Ukraine. Ariko cyahagaze hamwe kubera kwihagararaho kwa Ukraine.
Sergei Rudskoy, ukuriye ibikorwa by’ingenzi mu gisirikare, yagize ati: “Imirimo y’ingenzi y’icyiciro cya mbere cy’igikorwa yarakozwe.”
Yongeyeho ati: “Ubushobozi bwo kurwana bw’ingabo za Ukraine bwaragabanyijwe cyane, ibituma ibikorwa byacu by’ingenzi dushobora kubyerekeza ku kugera ku ntego y’ingenzi: kubohora Donbas.” Aha yakomozaga ku karere ko mu burasirazuba bwa Ukraine, ahanini kari mu maboko y’abashaka ubwigenge bwako bashyigikiwe n’Uburusiya.
Abasirikare b’Uburusiya bamaze igihe batera ibisasu ndetse bagerageza kugota imijyi ikomeye ya Ukraine irimo nk’umurwa mukuru Kyiv. Jenerali Rudskoy yumvikanishije ko ibyo ari ukugerageza kugumisha abasirikare ba Ukraine ahandi mu gihugu bahuze, mu gihe Uburusiya bwibanda ku burasirazuba.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ingabo z’igihugu cye “zashegeshe bikomeye” iz’Uburusiya, asaba Uburusiya kwemera ko hacyenewe ibiganiro by’amahoro bya nyabyo.
Yagize ati: “Mu guhagarika ibikorwa by’Uburusiya, abarinzi bacu barimo kwerekeza ubutegetsi bw’Uburusiya ku gitekerezo cyoroshye kandi gishyize mu gaciro: kuganira ni ngombwa. [Ni] Ingenzi. Birihutirwa. Bishyize mu gaciro. Ku bw’ibizavamo, atari ku kubitinza.”
Intego ya nyayo igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine kigamije kugeraho ntiyatangajwe neza, ariko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko mu byo kigamije harimo “gukuraho igisirikare” no “gukuraho aba Nazi” bo muri Ukraine, yumvikanisha ko abategetsi ba leta ya Ukraine ari agatsiko gashya k’aba Nazi karimo kwica abantu babarirwa muri za miliyoni muri jenoside ikorerwa abavuga Ikirusiya.
Ayo magambo ye nta shingiro afite, ndetse Ukraine n’inshuti zayo z’i Burayi n’Amerika barayamaganye bavuga ko yari urwitwazo rwo gushoza intambara kandi butarashotowe.
Mbere, ingabo z’Uburusiya zagerageje kugota umurwa mukuru Kyiv. Ariko nyuma yo gutera ibisasu no gufata imijyi myinshi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, zasubijwe inyuma n’ingabo za Ukraine, ubu zirimo kugerageza kugota abasirikare b’Uburusiya babarirwa mu bihumbi.
Mu isesengura ry’Amerika ryo ku wa gatanu, umutegetsi wo mu ngabo z’Amerika yavuze ko Uburusiya nta ntambwe bwateye mu gitero cyabwo ku mujyi wa kabiri munini wa Ukraine wa Kharkiv, kandi ko Ukraine ishobora kuba yakwisubiza umujyi wa Kherson.
Igisirikare cy’Uburusiya cyageze kuri byinshi kurushaho mu majyepfo, gifata imijyi nka Kherson, ndetse kigira n’ibice bimwe gifata mu burasirazuba.
Ubu Uburusiya buvuga ko 93% by’akarere ka Donbas ko mu mujyi wa Luhansk biri mu maboko y’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya, naho 54% by’ikindi gice cya Donbas na Donetsk bukavuga ko biri mu maboko yabwo. Aharenga kimwe cya gatatu cy’aka karere kose hari hasanzwe hari mu maboko y’abo baharanira ubwigenge, mbere yuko iyi ntambara itangira.
Mu yandi makuru, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yanatangaje ko abasirikare 1,351 b’iki gihugu biciwe muri iyi ntambara muri Ukraine, naho abandi 3,825 barakomereka.
Uwo mubare uri hasi cyane y’umubare w’abasirikare b’Uburusiya bamaze kwicirwa muri iyo ntambara watangajwe na Ukraine cyangwa n’uwatangajwe n’Amerika.
Abategetsi b’i Burayi n’Amerika bavuga ko jenerali wa karindwi wo mu ngabo z’Uburusiya yiciwe mu mirwano. Mbere, abasesenguzi bari bavuze ko Ukraine ishobora kuba irimo kugambirira ku bushake kwica abasirikare bakuru b’Uburusiya nk’uburyo bwo guca intege ingabo z’Uburusiya.
Inkuru ya BBC