Ukraine yanze amahirwe yahawe n’u Burusiya yo gushyira intwaro hasi mu Mujyi wa Mariupol kugira ngo abaturage b’uyu mujyi b’abasivili babashe guhabwa inzira yo guhunga.
U Burusiya bwari bwahaye Ukraine amahirwe y’uko abasivili bemererwa guhunga ariko abawurwanirira bakabanza gushyira intwaro hasi. Gusa ariko Ukraine yabiteye utwatsi ivuga ko gushyira intwaro hasi kuri uyu mujyi uherereye ku cyambu bidashoboka.
Nibura abantu babarirwa mu 300.000 bikekwa ko baheze muri uyu mujyi kandi batabasha kugerwaho n’ubufasha bw’ibanze. Abawutuye bamaze ibyumweru baraswaho ibisasu n’ingabo z’u Burusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi awubarizwamo.
Mu byo u Burusiya busaba nk’uko byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev, kuri iki Cyumweru harimo ko Ukraine yari ifite gusa kugeza kuri uyu wa Mbere saa kumi n’imwe za mu gitondo ngo yemere ibyo bwasabye.
U Burusiya bwemeye gutanga inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa yine z’ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza gusohoka ingabo za Ukraine n’abacancuro b’abanyamahanga bakava muri uyu mujyi.
Nyuma y’amasaha abiri, Ingabo z’u Burusiya zavuze ko zari kwemerera imodoka zitwaye imiti n’ibiribwa n’ibindi bikenewe kwinjira muri Mariupol mu mudendezo imihanda imaze kuvanwamo za mine zatezwemo. Ibi u Burusiya bwasabye byari gutuma abasivili bahungira i burasirazuba cyangwa i burengerazuba.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Iryna Vereshchuk, yavuze ko Ukraine itazahagarika ibikorwa byo kurwanirira Mariupol ’kandi gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo’.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Pyotr Andryushenko, yavuze ko ’tuzarwana kugeza ku basirikare bacu ba nyuma’.