
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire Umuhoza, ufite ishyaka ritemewe mu gihugu ari we uri inyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi .
Ni mu rubanza rwiswe urwa Sylvain Sibomana na bagenzi be, aho abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko baregwamo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rukiko Rukuru.
Kuri uyu wa Kane, itariki 05 Ukuboza 2024, busobanura ikirego, ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bakoze amahugurwa ku ikoranabuhanga bagamije guhirika ubutegetsi badakoresheje imbaraga.
Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo Umunyapolitiki Ingabire Victoire, wari ukurikiranye iburanisha, atagaragara mu kirego, ari we wari ubiri inyuma kuko ari we wahuje abayoboke be n’abanyamahanga babahuguraga.
Ku ruhande rwe Ingabire Victoire wakunze guhakana ibyaha ashinjwa avuga ko ari ibinyoma bihimbwa n’ubutegetsi bushaka kumwikiza, ntacyo aravuga ku bimuvugwaho muri uri rubanza nk’uko tubikesha VOA.
Mu baregwa kandi harimo umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV , aregwa ko yifashishijwe mu gutambutsa imigambi y’abo bareganwa kugira ngo imenyekane.